in

Reba uko byakugendekera uramutse uhora wishimye buri gihe.

Hari ibintu twirengagiza mu buzima bwacu kandi bifite akamaro gakomeye, kwishima ndetse ugaseka burya koko byongera iminsi yo kubaho Nk’uko umukuru yavuze ati ‘guseka byongera iminsi yo kubaho’

Uyu munsi rero ,tugiye kureba uko byagenda ku mubiri wawe uramutse ugiye wishima buri munsi ndetse bikajyana no guseka.

1.Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

2.Byongera imikorere myiza y’umutima

Nk’uko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n’uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima. Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n’amaguru.

3.Bikuraho ikitwa uburakari cyose

Guseka byirukana ikitwa uburakari n’amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

4.Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare.

Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki. Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

5.Birinda umutima ku buryo bukomeye

Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (Heart attack).

6.Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw’imisemburo itera stress, kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

7.Guseka byongera ubudahangarwa

Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwanda barifuza kumenya ukuri ku bugambanyi bushinjwa bamwe mubaherekeje amavubi muri CHAN

Ikanzu ya ShaddyBoo yari imwambitse ubusa ku karubanda