in

Reba uko bigendekera umuntu uhora unywa inzoga ||igihombo ku batazinywa.

Nyuma y’uko tunyoye inzoga, 20% by’ibizigize bihita bijya mu nda naho 80% bigahita bijya mu maraso. Iyi 80% by’ibigize inzoga bisaranganywa mu bice bitandukanye by’umubiri nk’umwijima, ubwonko, ibihaha, uruhu ndetse bikagera no mu mpyiko bigasohoka mu mwanda wa nyuma ari inkari.

Muri iyi nkuru tugiye kuramburira hamwe ibiba kuri buri gice cy’umubiri wacu iyo tumaze kunywa inzoga ndetse turarebera hamwe impamvu tunywa inzoga tugasinda ndetse turarebera hamwe icyo abantu batanywa inzoga bahombye.

Urwungano rw’amaraso

Iyo tumaze kunywa inzoga, ahantu ha mbere zihita zirukankira ni mu maraso, zigatembera mu bice by’umubiri wose, icyo gihe inzoga zirakomeza zikagendagenda mu maraso kugeza igihe umwijima ubashije gucagagura ibizigize.

Umwijima

Umwijima udufasha kuyungurura amaraso ndetse ugacagagura hagati ya 80% na 90% by’ibigize inzoga aho byifashisha inyihutishakazi bikabihinduramo amazi, umwuka wa carbon dioxide ndetse n’ibindi bintu bitandukanye umubiri wifashisha nk’ingufu.

Ingano y’Inzoga umwijima ubasha gukura mu mubiri wacu zingana n’ikinyobwa kimwe mu isaha.

Ikinyobwa kimwe cy’inzoga gisangwamo nibura amagarama 14 y’ikinyabutabire cya alukolo (alcohol) isangwa mu binyobwa bisembuye.

Ikinyobwa kimwe cya byeri (beer) gisangwamo alukolo ingana na 5%, ikinyobwa kimwe cy’umuvinyo (wine) gisangwamo alukolo ingana na 12% naho likeri (liquor) zigasangwamo ikigero cya alukolo ingana na 40%.

Dore uko wamenya ingano y’ikinyobwa kimwe.

Ku bakunda kunywa byeri, ikinyobwa kimwe cya byeri kingana na mililitiro 354.

Ku bakunda kunywa imivinyo. Ikinyobwa kimwe cy’umuvinyo kingana na mililitiro 118.

Ku bakunda kunywa likeri, ikinyobwa kimwe cya likeri kingana na mililitiro 44.

Impyiko

Iyo inzoga zimaze kuva mu mwijima, igice gikurikira zigeramo ni impyiko.

Akazi k’impyiko ni ugusukura amaraso, zikanaringaniza amatembabuzi yo mu mubiri zikanasohora imyanda mu mubiri mu buryo bw’inkari.

Iyo tumaze kunywa inzoga rero, zituma impyiko zacu zikora akazi kenshi ibi nibyo bituma zitunganya imyanda myinshi y’imbere mu mubiri ariyo ivamo inkari nyinshi.

Nibura igipimo cy’inzoga tunywa zingana na 10% zisohoka mu mubiri wacu mu buryo bw’inkari.

Ubwonko

Urubuga rwa murandasi rwa alcohol.org.nz ruvuga ko nyuma y’iminota hagati ya 5-10 umaze kunywa inzoga, uhita utangira kumva impinduka kuko ziba zamaze kugera ku bwonko.

Icyo gihe harimo impinduka z’amarangamutima, gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza, ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kugenda neza ugatangira no kwibagirwa ibintu bimwe na bimwe.

Ku bajyaga bibaza impamvu uwanyoye inzoga atakaza ubushobozi bwo kugenda neza, ibyo benshi bita kugenda ’yandika umunani’, biterwa n’impinduka inzoga zitera ubwonko, bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenda neza, kuko ihanahanwa ry’amakuru rituma abasha kugenda neza riba ritakiri gukora neza.

Ibi nibyo bituma atakaza ubushobozi bwo kuvuga neza nk’ibisanzwe, ibi byose biterwa n’impinduka z’imbere mu bwonko rituma ihanahanwa ry’amakuru rigenda nabi cyangwa se rigakererwa.

Ibihaha

Inzoga iyo zimaze kugera mu maraso, zishobora gusohoka zinyuze mu gusohora umwuka igihe duhumeka.

Nibura ikigero kingana na 8% cy’inzoga tunyoye nicyo gisohoka igihe duhumeka.

Ibi ni byabindi bita umufuke (umwuka usohorwa n’umuntu wanyoye inzoga)

Uruhu

Hari ingano y’inzoga tunywa isohoka igihe uruhu ruhumeka.

Ingano nkeya y’inzoga tunywa ziba zagiye mu miyoboro y’amaraso igaragara inyuma ku ruhu itakarira mu guhumeka k’uruhu.

Urubuga rwa murandasi rwa alcohol.org.nz rusobanura ko hari ingano runaka y’inzoga ishobora gusohoka cyangwa ikinjira mu mubiri inyuze mu ruhu.

Umumaro mwiza w’inzoga

N’ubwo inzoga twabonye ko zishobora kugira ingaruka mbi zitandukanye nko ku bagore batwite n’abana bataravuka, ndetse zikaba zakwangiza umwijima igihe zinyowe ari nyinshi, ntabwo inzoga nanone ziduteza ibibazo gusa ahubwo zigira n’umumaro mwiza igihe zanyowe mu rugero.

Urubuga insider.com rwatangaje ko kunywa inzoga atari amahitamo meza gusa rimwe na rimwe hari igihe ziba nziza kurusha ibindi binyobwa.

Urugero ni uko kunywa imivinyo y’umutuku (Red Wine), wisiki (whiskey) cyangwa tekila (tequila) ari byiza kurusha kunywa ibinyobwa biryohera byongerwamo amasukari yo mu nganda ariko bidasembuye.

Imivinyo y’umutuku isangwamo ibinyabutabire bya antioxidants bifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri gusaza, zikarinda amagufa ndetse zigafasha no gutembera neza kw’amaraso n’umutima muri rusange.

Ibindi byiza by’imivinyo ni uko idatuma umwijima ukora akazi gakomeye ko gucagagura alukolo isangwa mu bindi binyobwa bitandukanye bigira igipimo cya alukolo nyinshi.

 

Tunywe mu rugero!!!!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’umwangavu yateraguwe icyuma na nyina nyuma yo kumufata aryamanye na musaza we.

Umukobwa wasize umurambo wa se mu nzu akajya gutera akabariro yababaje ababyeyi benshi(uko byagenze)