Imyidagaduro
Reba udushya twaranze ibirori bya All White Party i Rusizi (Amafoto)

Igitaramo cy’abambaye ibyera ‘All White Party’ cyabereye mu Mujyi wa Rusizi ku nshuro ya kabiri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2016, ni ibirori byaranzwe n’imyambarire itamenyerewe muri aka gace.
Ibirori bya ‘All White Party’ byabereye mu Karere ka Rusizi ku nshuro ya kabiri kuko byatangijwe mu mwaka ushize wa 2015. Iki gitaramo cyabereye kuri Rubavu Motel mu Mujyi wa Rusizi rwagati mu ijoro ryo kuwa 23 Nyakanga 2016 ahari hateraniye abantu babarirwa muri magana atanu.
Nduwimana Jean Paul uri mu bateguye iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko cyari kigamije gusakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, kurwanya no guca ubucuruzi bw’abantu mu Karere ka Rusizi gasanzwe gahana imbibi n’u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abitabiriye igikorwa bishimiye uburyo cyari giteguwe n’abahanzi bacyitabiriye uko basusurukije ibirori, gusa abiganjemo abakuze n’ababyeyi banenze imyambarire y’abakobwa ‘bavuga ko iganisha habi umuryango nyarwanda’.
Umubyeyi witwa Uwimana Odette uri mu kigero cy’imyaka 40 witabiriye ibi birori, yanenze cyane imyambarire y’abakobwa avuga ko idakwiye ndetse ko igamije kubiba umuco mubi mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi.
Yagize ati “Urareba ko abateguye igitaramo bagiteguye neza nubwo hajemo akabazo k’ibyuma ariko si ikibazo cyane, ahubwo ikibazo ni iriya myambarire y’abakobwa bacu, ntabwo ikwiye rwose, ni nko kwambara ubusa buri buri.â€
Mukamana Shadia, umubyeyi w’abana babiri we yagize ati “Biribabaje kuba dufite abana bambara gutya, aba bakobwa bacu bakwiye kumenya ko kwambara ubusa atari byo bigaragaza umukobwa mwiza kuko wabonye abari bambaye neza ko bari bambaye imyenda miremire kuko bagaragagaraga neza. Bakwiye kwisubiraho rwose.â€
Ibi birori byari byitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rw’abakobwa bari bambaye udukanzu duto n’indi mideli ihanze mu buryo bugaragaza umukondo, ibibero n’intege zabo ari nacyo benshi bahurije bakavuga ko bitabereye ijisho.
Mu bakobwa bitabiriye iki gitaramo baganiriye na IGIHE, bo basanga nta kibazo kirimo kuko ibirori aba ari umwanya wo kwinezeza bakumva bagomba kwisanzura mu buryo bwose ndetse no mu myambarire.
Ugereranyije n’ibirori bya ‘All White Party’ byabaye umwaka washize, ibyo kuri iyi nshuro byari biteguwe neza ndetse byitabiriwe cyane kurusha ibyabanje. Umubare w’abitabiriye warazamutse ndetse n’imigendekere yabaye myiza kurushaho.
Ibirori byasurukijwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly wishimiwe bikomeye n’Abanya-Rusizi, Urban Boyz ndetse n’umuhanzi Marshall Ujeku ukomoka muri Karere ka Rusizi.
Miss Sandra Teta na Nyampinga w’Akarere ka Rusizi Teta Afsa bitabiriye iki gikorwa kimwe n’abandi batumirwa bari baturutse mu mu Mujyi wa Bukavu.


Source:IGIHE
-
Imyidagaduro17 hours ago
Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)
-
inyigisho21 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
Imyidagaduro23 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
Imyidagaduro15 hours ago
Miss Ricca Michaella yumiwe nyuma yuko abajijwe niba ikibuno cye atari igipapirano
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yongeye kwerekana ko akizirikana umugabo we
-
inyigisho22 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo
-
Inkuru rusange4 hours ago
Inkweto umwuzukuru wa Joe Biden yambaye sekuru arahira zikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi.
-
imikino3 hours ago
Yannick Mukunzi yagereranyijwe n’ibihangange Cristiano Ronaldo, Messi ndetse na Neymar