Connect with us

Reba impano idasanzwe Hamisa Mobetto yiguriye nyuma yo kwibasira Diamond amwita umuteramwaku.

Featured

Reba impano idasanzwe Hamisa Mobetto yiguriye nyuma yo kwibasira Diamond amwita umuteramwaku.

Hamisa Mobetto wagacishijeho n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma bakaza gushwana mu kwezi gushize, yamaze kwiha impano y’imodoka nshya nyuma y’igihe gito atangaje ko uyu muhanzi yamuteraga umwaku bagikundana ngo ntagire icyo yigezaho.

Umwuka mubi hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto wabyutse mu kwezi gushize, nyuma y’uko uyu muhanzi ashinje uyu mukobwa banafitanye umwana w’umuhungu kujya kumucishiriza inzaratsi kugira ngo amukundwakaze.

Ngiyi imodoka Hamisa Mobetto yiguriye.

Mobetto watangiye kwerekana ko ashobora kubaho ku giti cye adateze amaso kuri uyu munyamuziki w’ikimenyabose muri Tanzania, yamaze kwigurira imodoka itukura nshya yo mu bwoko Toyota Vanguard. Iyi modoka ije yiyongera ku yindi yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4 yaguriwe na Diamond bahoze bakundana. Ni nyuma y’uko uyu munyamideri yari amaze kubyarana na Diamond Dylan, umwana w’umuhungu bafitanye.

Magingo aya Hamisa Mobetto aherereye Houston muri Leta ya Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho yagiye aherekejwe n’umuhanzi w’iwabo muri Tanzania witwa Christian Bella. Byitezwe ko aba bombi bazabonana na Lira Galore, umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Meddy ft Nish – Downtown

By July 17, 2019

indirimbo

Izina Ryanjye by Christopher

By July 17, 2019

indirimbo

Ni Forever by Kamichi

By July 5, 2019

indirimbo

Abana babi by Danny Vumbi

By July 5, 2019

Facebook

To Top