Connect with us

inyigisho

Reba impamvu ukwiye guhora ugenda n’amaguru buri gihe.

Published

on

Ubusanzwe kwinyeganyeza ni ubuzima, ariko kugenda n’amaguru byo ni agahebuzo ku muntu ubikora abikunze, urugero gufata iminota 30 ku munsi ukagenda n’amaguru bituma bimwe mu bice by’umubiri bikora neza.Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko kugenda n’amaguru amasaha abiri cyangwa atatu mu cyumweru bifasha umubiri gukora neza ndetse bikanawurinda zimwe mu ndwara zirimo n’umutima cyane ko bivugwa ko nyinshi mu mpfu zigenda zigaragara hirya no hino ku si ziganjemo iziterwa no kudakoresha umubiri imyitozo ihagije.

Dore rero ibyiza byo kugenda n’amaguru buri munsi:

Kugenda n’amaguru biri mu myitozo ngororangingo ndetse bifasha gutakaza ibiro, bigabanya ubukana bw’indwara zidakira na za kanseri.

Bifasha kwirinda indwara zifata umutima :

Ikigo cy’abanyamerika cyitwa American Heart Association kivuga ko kugenda n’amaguru bigabanya indwara z’umutima, bigabanya cholesterole mbi mu mubiri ndetse bigafasha amaraso gutembera neza.

Bifasha guhumeka neza:

Kugenda n’amaguru bituma umwuka mwiza winjira mu maraso ukavanamo imyanda ndetse bikanafasha guhumeka neza bityo umubiri wose ukagubwa neza.

Bifasha igogora kugenda neza:

Umwe mu migani y’abashinwa uravuga ngo”Kugenda intambwe 100 nyuma yo kurya bifasha kubaho imyaka 99” Uretse ibyo kandi bifasha amara gukora neza bikagabanya kugugarara munda no kunanirwa kwituma ubishaka.

Bifasha ubwonko gukora neza:

Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko kugenda n’amaguru buri munsi bifasha imikorere y’ubwonko bityo bikabasha no kurinda indwara yo mu mutwe yitwa Alzheimer. Ikindi bavuga ni uko kugenda n’amaguru bifasha mu kongera kubona neza, bikomeza amagufwa, birinda umubyibuho ukabije…

Nyuma yo gusoma iyi nkuru rero ntuzigere wibuza kugenda n’amaguru nibura iminota 30 ku munsi kuko bizajya bituma umubiri wawe ugubwa neza cyane ndetse uzaba wirinze zimwe mu ndwara zitandukanye zikunze kwibasira benshi.

Src: amelioretasante.com

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!