in

Reba impamvu nyamukuru abafana badashaka ko Mwiseneza Josiane aba Miss Rwanda

Ku munsi w’ejo ubwo twari Kimironko iruhande rw’isoko twahasanze abantu bakurikira Miss Rwanda barimo baburana ku mpamvu zituma babona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Miss Rwanda 2019, ndetse bagaruka no ku kibazo cyo kumutora bikomeje kugenda byanga kuri Telephone.

Uwari ahagarariye abadashaka ko Mwiseneza Josiane aba Miss Rwanda akaba ariwe watangiye ikiganiro avuga impamvu ebyiri z’ingenzi ngo zituma abona uyu mukobw aadakwiye kuba Miss Rwanda 2019.

Iya mbere ngo akaba ari ubwiza bwo ku Isura, aha akaba yasobanuyeko Josiane atari presentable ku buryo yahagararira u Rwanda nka Miss Rwanda. Impamvu ya kabiri rero ngo ni ubwenge cyane cyane ku bijyanye no kumenya indimi.

Umufana wa Josiane akaba yasubije asobanura ko kuba Mwiseneza Josiane yarabashije kugera hariya bivuzeko abategura Miss Rwanda babonye ubwo bwiza bakeneye abufite ngo naho ubundi iyo aba atabufite ntiyari kurenga Rubavu.

Ku kijyanye n’indim, umufana wa Josiane yasubijeko ubumenyi bupimirwa ku ndimi untu yize ahubwo bugaragarira mu mushinga afite ashaka kuzakora ukagirira akamaro rubanda.

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu Miss Muyango Claudine yakoreye umunyamakuru byateje impagarara (VIDEO)

Miss Rwanda : Meghan yegukanye ikamba ,Ese Mwiseneza Josiane yarengeye he ?