in

Reba igituma umugabo n’umugore batinda kubyara cyangwa ntibabyare

?????????????????????????????????????????????????????????

Hari imiryango myinshi usanga itinda kubona urubyaro cyangwa se ntibabyare bitewe n’impamvu zitandukanye,YEGOB yifashishije urubuga rwa theadventurouswriter.com yakusanyize impamvu zose zitera ubugumba cyangwa abashakanye bagatinda kubyara.

Dore ibishobora gutuma umugore atinda kubyara cyangwa ntabyare

1.Kuba imiyoborantanga ye yarazibye

Ibingibi ngo ni nabyo bikunda kuboneka ku bagore benshi batabyara. Icyo gihe intangangore ntizibona aho zinyura, ndetse n’intangangabo zinjiye mu gitsina cy’umugore nazo ntizibone aho zinyura kugirango zihure n’intangangore bikore igi.

2. Anovulation

Iyi ni impamvu ya kabiri ituma umugore aba ingumba. Aha bikaba bishatse kuvuga ko intangangore ye idasohoka ngo ive mu gasabo iyo yakuze. Birumvikana niba itasohotse ntizigera ibasha guhura n’intangangabo.

3.Endométriose

Ahangaha hari uturemangingo dutuma agahu kaba mu mura, gakura igihe kurekurwa kw’intanga byegereje, hakaba hasa n’ahanepa kugirango umugore naramuka asamye igi rizabone aho ryicara.

Uturemangingo dutuma ibi bibaho rero, mu gihe cya endométriose, ngo utu turemangingo hari igihe tujya no ku gasabo k’intanga, cyangwa se tukajya ku muyoborantanga, noneho buri kwezi naho hakajya hakura nk’ahitegura kwakira umwana, kandi igihe cy’imihango naho bigasenyuka, gusa bikabura aho bisohokera bikitekera inyuma y’umura.

Ahangaha rero niho usanga ngo umugore ajya mu mihango akaribwa bidasanzwe, ndetse n’igihe akora imibonano mpuzabitsina ngo akaba yababara cyane kubera ko igitsina cy’umugabo iyo kinjiye hirya gisa n’igikoma ha handi hatekeye ya maraso noneho agasa n’utonekara.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ku mugabo

1. Infection yangiza udusabo tw’intangangabo (amabya)

Iyi infection ikaba ituruka ku kuba umugabo yarigeze kurwara amashamba akiri umwana mutoya.
Iyi ikaba ari indwara ababyeyi baba bagomba kuvuza bwangu igihe bayibonye ku bana babo b’abahungu, kugirango bitazabaviramo iki kibazo kera.

Ndetse wabona yadutse, ukagerageza kurinda umuhungu wawe kwegerana n’abakiyirwaye kugirango itamufata kuko aribyo byaba byiza kurushaho. 10% by’abana b’abahungu barwaye amashamba rero, ngo bakaba bahinduka ingumba kuberayo.

2. Varicocèle

Ahangaha ni igihe imitsi iba ku dusabo tw’intanga tw’umugabo (amabya) iba yarabaye minini cyane, maze kubera amaraso menshi ahanyura hagashyuha, bityo ubushyuhe busabwa ngo intangangabo zikorwe bukarenga ntibishoboke.
Ubundi ubushyuhe zikorerwaho ni degre 34, ari nayo mpamvu amabya aba hanze y’umubiri, mu gihe mu mubiri w’umuntu utarwaye haba ubushyuhe butari munsi ya degre 37.

3. Ngo umugabo ashobora no kuba nta mbuto afite na mba

wenda kubera ko umubiri we udakora umusemburo witwa tyroïde, kuko ariwo ufasha mu ikorwa ry’intangangabo. Cyangwa se uturemangingo two mu mabya tukaba tudakora neza.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ziturutse kuri bombi icyarimwe
Aha ni igihe umwe ku ruhande rwe apimwe agasanga ari muzima, hanyuma n’undi ku ruhande rwe nawe agapimwa agasanga ari muzima.

Nyamara bahurira hamwe mu rugo, ntibabyare! Ibi ngo byaba biterwa no kuba ururenda rw’umugore rutameze neza cyane, bigahura n’uko umugabo nawe afite intangangabo zitameze neza cyane. Niba ibi bihuriranye, abashakanye ntibabyara.
Ibindi bishobora gutera ubugumba ku bagabo

1.Azoospermie

Ni indwara yo kutagira intanga ngabo mu masohoro
Kutagira intangangabo zihagije cyangwa uburwayi bwazo bituma abagabo batabasha kubyara

2. Oligospermie

Umubare w’intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ;

3. Asthénospermie

Ni ukuba umugabo afite Intangangabo zidafite umuvuduko uhagije

4.Teratospermie

Umubare w’intanga ngabo zifite imiterere itari yo aba ari minini cyane
Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko aba ari nk’impanuka.

Kugira ngo babyare n’uko baba bagomba kwegera abaganga bavura bakoresheje imiti y’inyunganiramirire gusa.

Iyo umugabo afite Azoospermie ntabwo aba ashobora kubyara mu buzima bwe.
Kugira ngo abashe kubyara ni ugushaka abaganga bamuvura bakoresheje imiti iri mu rwego rw’inyunganiramirire ikora mu kuvura abagabo batabyara.

Teratospermie, Oligospermie Asthénospermie izi ndwara eshatu ubuvuzi busanzwe ntiburabasha kuzivura. Cyakora ubuvuzi bwa gishinwa bukoresheje imiti yo mu rwego rwa food supplement niyo yonyine ivura ubu burwayi.

Imiti ikoreshwa itanga ibisubizo mu kongera umubare w’intanga, mu kongera ubwiza bw’intanga ndetse no kongera umuvuduko wazo.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Lianda umutoni
Lianda umutoni
3 years ago

Ese infection kubagore nimbi zitera ubugumba??

Menya ibisobanuro bitangaje by’uburyo ukunda kuryamamo.

Umukobwa washinjwaga kuba atwite inda ya Diamond Platinumz yamwihenuye bikomeye.