in ,

Reba ifoto Miss Mutesi Aurore yishyiriye hanze igatera abantu kuvuga ko agiye kurushinga n’umukunzi we Egide mu ibanga.

Miss Mutesi Aurore na Egide bamaranye mu rukundu igihe gisaga imyaka 4,kuri ubu biravugwa ko baba bagiye kurushinga.

Ababivuga babishingira ku ifoto Aurore ubwe yishyiriye kuri instagram,ifoto igaragaza umukufi ubengerana urimo inyuguti ya E (E bivuze Egide) ndetse ku ruhande handitse ijambo “MY FAVE”(My fave=My Favorite ,bivuze Uwanjye ) ryikoreye ifoto y’umukobwa ugaragaza urutoki ruriho ishusho y’umutima nk’uko nawe uyirebera hano:

Hagati aho bivugwa ko Miss Aurore adasiba kujya muri USA avuye Turky aho yiga,ibi ngo akaba abikora akenshi mu biruhuko.

Image result for Miss Mutesi aurore na Egide

Ese koko Miss Aurore yaba agiye gukora ubukwe na Egide ?

Umwe mu nshuti z’iyi couple yabwiye YEGOB.RW ko koko biri hafi ariko ngo hakiri kare ho kuba yavuga igihe runaka kuko bo ubwabo babigira ubwiru ku buryo bukomeye.

Iti” Ni byo koko birashoboka ko n’uyu mwaka wabasiga babanye ariko na none ntawe byatungura bamaze n’igihe batarakora ubukwe kuko ibyabo babigira ubwiru ku buryo bukomeye ku buryo bashobora gutungurana…..nonese ko Miss Aurore ajya aza muri USA kureba umukunzi we  kenshi hari ubwo mwe mu bimenya?…… gusa byo icyo nzi cyo n’uko bafite umushinga wo kubana kandi bidatinze  ”

Ngayo nguko.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amber Rose yavuze uko afata umukunzi we maze abantu baratungurwa

Umva uburyo uyu musore ahoreye Chris Brown mu rukundo bigatera Karrueche kongera kurira