in ,

Reba ifoto imwe rukumbi ya Steven Gerrard yateje imvururu zikomeye kuri instagram (yirebe hano)

Uwahoze ari capitaine w’ikipe ya Liverpool Fc Steven Gerrard amerewe nabi n’abafana be bavuga ko yabarakaje bitewe n’ifoto imwe rukumbi aheruka gushyira kuri instagram.

Ngiyo ifoto ya Steven Gerrard yateje impaka kuri instagram.

Daily Mirror dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize Steven Gerrard yashyize ifoto kuri instagram y’abana be 4 harimo abakobwa 3 bashagaye gasaza kabo gato kitwa Lio bari kukitaho.Uyu mukinnyi yanditse kuri iyo foto ko ‘nta mvune azongera kugira namara gusaza’. Gusa abafana be ntibakiriye neza iyo mvugo ye kuko bo mu kwitegereza iyo foto biyumvishije ko uyu mukinnyi ashaka kwerekana ko abakobwa ari bo baharirwa imirimo yose, mu gihe basaza babo bafatwa nk’abami bagakorerwa byose. Ibi byabateye umujinya batangira kumusubiza amagambo yuzuyemo umujinya.

Ngiyo ifoto ya Steven Gerrard yateje impaka kuri instagram.

Umwe yagize ati””Can’t they do anything else for their little brother aside from being his maid?

“I can’t believe that you had 3 beautiful girls but you chose to belittle their role as sisters. So disappointed.” Undi na we yongeraho ati:“I feel sorry for your daughters with a mentality like that, alluding to them being assigned to gender roles.”

Ibi byose bigaragaza ko bose batishimiye iyi foto Steven Gerrard yashyize ahagaragara bafata nko guheza hasi umwana w’umukobwa bagashyira imbere umuhungu.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Iyumvire uko abahanzi The Power Boys bavuga ibigwi umukuru w’igihugu

Isomere amagambo akarishye Diego Costa yavuze ku mutoza we nyuma yo kumwirukana muri Chelsea (isomere)