in

Reba ibintu by’ingenzi ugomba gukora buri uko urangije gukora urukundo n’umukunzi wawe

Akenshi abantu bibanda ku bintu umuntu agomba gukora mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bakirengagiza ko na nyuma yayo hari ibyo bagomba gukora kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Muri iyi nkuru turagaruka ku by’inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina zivuga ku buryo abantu bakwiye kwitwara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

1.Isuku

Sunny Rodgers, inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina akaba n’intumwa y’umuryango w’Abanyamerika wita ku buzima bushingiye ku mibonano mpuzabitsina avuga nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ikintu cya mbere ugomba gukora ari ukujya muri douche ukoga. By’umwihariko ngo ugomba koza ibice by’ibanga ukoresheje amazi y’akazuyaze, cyangwa ukabihanaguza agatambaro gafite isuku. Ati “ibi bituma wumva uguwe neza kandi bikakurinda kwandura microbe nk’iyitwa UTIs igutera ububabare”.

2. Guhindura ikariso

Rodgers avuga ko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza ko ahindura ikariso kandi agahitamo ituma mu bice bye by’ibanga hinjiramo akayaga akambara iya cotton kandi itamuhambira mu matako.

3. Kwinegura

Ni amakosa kuba warangiza gukora imibonano mpuzabitsina ugahita uhaguruka ukigendera, cyangwa ugahita urangarira muri telephone hatabayeho ikiganiro cya nyuma y’imibonano mpuzabitsina mu cyongereza bita ‘Pillow talk’. Muri iki kiganiro aho buri umwe aba abaza mugenzi we uko igikorwa cyagenze imibiri yanyu mwembi irekura umusemburo urema urukundo hagati yanyu witwa ‘oxytocin’.

Chamin Ajjan, inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’imitekerereze akaba n’inzobere mu bijyanye no kugira inama abafite ibibazo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina avuga ibiganiro bya nyuma y’imibonano byongera ubwizerane hagati yanyu. Ati “Mushobora no kuganira ku byifuzo byanyu by’ahazaza hanyu, intumbero ufite kuri uwo muntu, cyangwa n’ikindi cyose mubona kibafitiye akamaro mwembi nacyo mwakivugaho”.

4. Kunywa amazi

Nibyiza kwiyegereza icyupa ry’amazi yo kunywa mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ukaba wizeye ko amazi ari hafi yawe. Rodgers avuga ko ari ngombwa kunywa amazi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko muri iki gikorwa uba urangije hari amatembabuzi menshi uba watakaje, ibyuya, amavangingo n’ibindi ati “Ibi bikurinda umwuma kandi bikagufasha kugarura vuba imbaraga yatakaje”.

5.Kurya indyo yoroheje

Chamin Ajjan na Rodjers icyo bahurizaho ni uko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akwiye kurya byoroheje, ngo umuntu ashobora kurya nk’utubiswi, cyangwa mwembi mukajyana mu gikoni mugategura nk’umureti mukawusangira. Ajjan ati “Ibi bibaha n’umwanya uhagije wo gukomeza kwiyumvanamo no gukomeza kuganira”.

6.Gushimirana

Karla Ivankovich, umujyanama w’abakundana ukora mu kigo One global health avuga ko ari ngombwa kubwira mugenzi wawe icyo wamukunzeho mu gikorwa muvuyemo mukabikora ako kanya umusemburo wa oxytocin ukiri mwinshi mu mibiri yanyu.

Ati “Mubwire icyo wakunze haba mu marangamutima yakweretse, imbaraga yakoresheje ni inzira nzira yo kuboha umurunga ubahuza”.

7. Gusetsanya

Karla Ivankovich, avuga ko ari amakosa kumara gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu ugahinda uhaguruka ukagenda. Ibi ngo bituma ibyishimo yagize birangira vuba ubwonko ntibubike. Abigereranya no guhanura urubuto mu bushorishori rukitura hasi.

Ati “Ntabwo abantu bakwiye gufata imibonano mpuzabitsina nk’igikorwa cyo gukina. Nyuma y’imibonano mpuzabitsina ukwiye gutera urwenya uwo mwayikoranye museka. Ibi mwembi bibafasha kuruhuka mu mutwe”.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu byo umugore akwiye kwirinda gukora mu gihe ari gutera akabariro n’umukunzi we

Miss Muyango ari mu byishimo bisadasanzwe kubera impano yahawe n’umukunzi we Kimenyi