inyigisho
Reba ibi bintu 4 mu gihe uhitamo impeta y’umukunzi (Bague de fiançaille)

Umwe mu minsi iba ikomeye kandi iryoshya urukundo rw’abakundana ni umunsi umusore asaba umukobwa ko bazarushinga (wedding proposal). Akenshi abasore bafite ubushobozi ndetse b’abasilimu bakora iki gikorwa bateye ivi hasi bakambika impeta uwo aba yifuza ko barushinga.
Iyi mpeta bayimwambika ku rutoki twita “mukubita rukoko†(annulaire), bivuga ko uba umusabye kukwegurira umutima we dore ko ngo muri uru rutoki habamo umutsi ugenda ukagera ku mutima.
Kuba uyu munsi rero uba udasanzwe, ni byiza ko umusore yitonda agategura neza iyo mpeta kugirango umukobwa azahore abyibuka.
Dore ibintu 4 ugomba kumenya igihe uhitamo impeta yo kumwambika:
1. Tegura amafaranga ushobora gutanga ugura impeta: Ibiciro by’impeta bigenda birutanwa bitewe n’ubwiza n’umwimerere w’amabuye y’agaciro ikozemo. Ugura ashobora guhitamo ikoze muri arija (Argent), zahabu y’umweru cyangwa y’umuhondo, cyangwa platine… agashyiraho n’utubuye twiza nka diyama (diamant), rubis, émeraude… bitewe n’ubushobozi afite, ariko ibanga rihari ni uko abagore akenshi bakunda impeta ifite ibuye ry’agaciro rihenze, nubwo kaba ari gato ariko gafite agaciro.
2. Hitamo impeta ijyanye n’uwo ugiye kuyambika: Niba umukunzi wawe akunda zahabu y’umuhondo cyangwa akunda iriho ibuye ry’agaciro ry’ubururu, icyatsi se cyangwa umweru ntujye kure y’ibyo wumvise avuga ko akunda. Kandi niba afiite intoki ntoya ntumugurire impeta zigaragara nkaho ari nini, ugure impeta ukurikije uko intoki ze zingana. Kandi bitewe n’imirimo akora umuhitiremo impeta itazajya imubangamira mu kazi ngo bitume ahora ayikuramo.
- Hitiramo umukunzi wawe impeta imukwira!
3. Baza ababisobanukiwe umenye neza ko uguze impeta nziza bataguhangitse!: Hari ahantu henshi baba bagurisha impeta ibyiza ni uko wajya ahizewe bafite n’utwuma dupima umwimerere w’amabuye y’agaciro ayikoze, bakaguha na garanti (guarantee). Wabaza abo uzi bamaze kuhagura impeta, Kandi ntushake guhendukirwa cyane kuko ni byiza ko ugura ikintu cy’agaciro kikanezeza uwo ukunda.
- Kora uko ushoboye umenye amahitamo ye!
4. Nubona amahitamo yanze, shaka uburyo agufasha kwihitiramo: Niba ushaka gutungura umukunzi wawe wakoresha uburyo butandukanye, nko kumubaza mu busanzwe impeta akunda uko ziba zimeze, cyangwa umunsi umwe muciye aho zigurirwa mukahaca gusa nk’abihitira ukareba izo akunze. Ushobora no kureba inshuti ye cg umuvandimwe utakuvamo ukamusaba ko yazamujyana aho zigurirwa.
Basore rero nababwira iki, nimuhitemo neza kuko niba hari umunsi uryohera abakobwa ni uriya!
Comments
0 comments
-
Hanze19 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda10 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho19 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi13 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi19 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze12 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda15 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.