Inkuru rusange
Reba hano urutonde rw’ibyamamare bifite abana benshi! (amafoto)

Ntabwo ari aho iwanyu gusa ujya ubona urugo rwibarutse abana benshi bita indahekana kubyara n’ikintu cyumvikanwaho n’umugabo n’umugore ariko hari ubwo bitagenda gutyo ku byamamare kuko hari ubwo aringaniza urubyaro n’uwo basezeranye ariko akabyara no ku ruhande akisanga hari nabo atibuka n’amazina. usibye ko hari n’uwumvikana n’umugore  we bakabyara bidasanzwe nka Se wa Michael Jackson cyangwa Michelle Duggar. ariko kandi hari n’uzana abagore benshi bitewe na gatanya maze buri mugore mushya azanye bakabyarana abana.
ibyamamare nka  ,Joe jackson,Bob Marley,Michelle Duggar, Charlie Chaplin  bahize ibindi byamamare mu kwibaruka abana batari bacyeya.
1.Michelle Duggar(19).
Umuryango wa Jim Bob na michelle Duggar uzwi nka Duggars,wamenyekanye mu kiganiro kinyura kuri TLC, ariko kandi wongeye kumenyekana ubwo imfura yabo Josh yashyirwaga ku karubanda ko yasambanyije abana b’abakobwa nyuma aba Hacker bakaza guyishyira hanze ko yari mu bacaga inyuma abagore babo bakajya gushaka inshuti ku rubuga rwitwa shley Madison. Kuri ubu Michelle na Job babara abana 19 bibyariye.
Bob Marley (13).
Robert Nesta wavukiye i Nine Mile (Jamaica) yaje gutabaruka mu mwaka w’1981,yari umuntu w’ikitegererezo mu mvugo no mu mibereho yo kutanduranya,yagiye akiri muto kuko yarafite imyaka 36 gusa ariko n’ubwo yapfuye,yasize inyuma abana 13 aribo” Ziggy, Damian, Ky-Mani, Stephen, Rohan, Cedella, Julian, Makeda, Sharon, Karen, Stephanie, Robert, Imani, na Isaac”Bob yashyingiwe na Rita marley gusa babanye imyaka 15 y’ubuzima bwe gusa.
Charlie Chaplin (11)
Abenshi muramuzi ,yari umwongereza wamenyekanye cyane mu mafilme asekeje azira amajwi,yapfuye mu mwaka w’1977, ariko yasize abana 11 bo kumutwibutsa.aribo”
Norman, Annette, Charles, Victoria, Josephine, Eugene, Christopher, Jane, Michael, Sydney, na Geraldine” ariko aba bana bose se  Charlie yababyaye ku bagore batandukanye.
Joe Jackson (11)
Uyu ni se wa Michael Jackson ,Joe ugeze mu zabukuru yabyaye abana 11 aribo”Joh’Vonnie, Brandon, Marlon, Jackie, Rebbie, Tito, Randy, Jermaine, LaToya, Janet, na Michael”Joe yamenyekanye cyane ubwo umuhungu we M.Jackson yamwikomaga ,avuga ko kuva kera atigeze amuha amahoro ahubwo ngo yamwitaga “Bizuru”akanamutoteza. Ubu Joe azwi nk’umwe mu babyeyi babi cyane ndetse umwe mu nshuti z’umuryango wa Joe yahamirije itangazamakuru ko igitsure yashyiraga ku bana cyari kirenze igikenewe kuva kera.
Kate Gosselin (8)
Kate yamenyekanye  nk’umunyamakuru ukomeye muri U.S.A ndetse abenshi mu mwibuka mu kiganiro Home Delivery kuri NBC,buriya rero Kate afite abana umunani aribo“Mady na Cara b’impanga wongereyeho  Aiden, Colin, Joel, Hannah, Leah, na Alexis”Â
Eddie Murphy (9)
Yababyaye ku bagore batandukanye ariko buzura 9 aribo “Bria, Shayne, Angel, Eric, Bella, Zola, Christian, Miles na Izzy.
Reka dusoreze aha ariko hari abo tutavuzeho cyane nka Angelina Jolie ufite abana 6,Charlie Sheeen ufite 5 na Chris Jenner ufite 6.
-
inyigisho20 hours ago
Musore mwiza tereta nakubwira iki ariko umenye ko ibi bintu bikurikira abakobwa babyanga urunuka ubyirinde utazisama wasandaye
-
Imyidagaduro22 hours ago
Fred Lyon wamamaye mu kwambika ibyamamare bitandukanye yambitse impeta umukobwa w’umwarabukazi wamwemereye ko azamubera umugore (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Nubwo Emmy na Fiancée we batubeshye ko yamutunguye, burya aho ibirori byabo byabereye harenze kure ibya Meddy(AMAFOTO).
-
Imyidagaduro13 hours ago
Abanyarwandakazi babica bigacika kubera uburanga bwabo bukurura abagabo bukanabinjiriza agatubutse(AMAFOTO)
-
Inkuru rusange13 hours ago
Rwanda:Umugeni yafashe fiancé we asambana n’undi mukobwa ubukwe bwabo buhita bupfa.
-
Imyidagaduro16 hours ago
Amafoto y’abastar nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru
-
inyigisho10 hours ago
Waruziko gutera akabariro kenshi birinda indwara nyinshi harimo n’izikomeye? Sobanukirwa!
-
Ikoranabuhanga20 hours ago
WhatsApp yatanze ikindi gihe ntarengwa izatangiriraho gushyira mu bikorwa amavugurura yabo mashya.