Connect with us

Imyidagaduro

Reba hano umusore uri mu rukundo na Fearless (Video)

Published

on

Lil P umuraperi w’umunyarwanda uvuye mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yo kuva kwiga kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere. Uyu muraperi uri mu bikorwa bya muzika kandi kuri ubu arahamya urukundo ruca amarenga hagati ye na Fearless.

Uyu muraperi uvuye kwiga mu gihugu cy’u Bwongereza yagarutse mu Rwanda aho kuri ubu ari no gukorera umuziki we, ubwo yazanaga indirimbo ye nshya umuraperi Lil P ntiyashatse kugira byinshi atangariza umunyamakuru wacu ku rukundo rwe na Fearless wari umugaragiye.

1465287084_lil

Aba baraperi babiri biri kuvugwa ko bahuye mu mwaka wa 2011-2012 ubwo uyu mu raperi yazaga mu Rwanda mu karuhuko akahava akoze indirimbo ye yanagaragayemo umuraperikazi Fearless, kuri ubu urukundo rwabo bikaba byemezwa n’inshuti zabo ko rumaze gushinga imizi ndetse rwanakomeye nubwo aba bombi nta numwe muri bo urahagarara ngo ahamye ko bakundana.

Kuri ubu uyu muraperi Lil P yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Tsindagira afatanyije na Davis D, indirimbo yanasohokanye n’amashusho yayo. amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umukunzi we Fearless nubwo adatinda mu mashusho y’iyi ndirimbo.

https://www.youtube.com/watch?v=UnhP2xmdcLA

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: