in ,

Reba hano ubutumwa budasanzwe T.I yageneye Tiny bukomeje kuvugisha abatari bake(isomere)

Nyuma y’igihe kirekire T.I n’umugore we Tiny badacana uwaka, ndetse bikavugwa ko bagiye gutana burundu, kuri ubu igikomeje kwibazwaho no gutungura benshi ni ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima n’amagambo meza asa n’agaragaza ko T.I atigeze yibagirwa Tiny na gato, yamugeneye ku munsi we w’amavuko.

Tiny na T.I bagiranaga ibihe byiza bagikundana.

Nk’uko tubikesha Hotnewhiphop ,T.I abinyujije kuri instagram ye yageneye umugore we Tiny ubutumwa bwamukoze ku mutima, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko tariki ya 14 Nyakanga 2017.T.I yagerageje kugaragaza ibihe byiza yanyuranyemo na Tiny ndetse anamwerurira ko igihe cyose azahora ari inshuti ye magara.Yagize ati:”Nkwifurije isabukuru nziza mukundwa, nk’abantu twakundanye twanyuranye mu bihe byiza mu buzima bwacu, ndetse twakoresheje amafaranga atabarika dusohokera ahantu hahenze cyane ku Isi.Nubwo mpura n’imbogamizi nyinshi sinshobora guhindura uko ngufata…wowe wahoze, uri, kandi uzahora uri inshuti yanjye magara nagize muri iyi Si.Twasangiye byinshi ,ibibi n’ibiza gusa nterwa ishema n’abana dufitanye ukuntu ari beza, bafite ubwenge, ndetse bashoboye kuzatwitaho tugeze mu busaza bwacu, ibyo biranezeza cyane kandi ni byiza.” Tiny akibona aya magambo yuje urukundo na we yahise amusubiza ko na we azahora amukunda iteka ryose ndetse ko igihe cyose T.I yagiraga inzozi za Tiny impamo. Yagize ati:”Awe Big Daddy, can’t do nothing but say I will always love u forever & day! Always said u were the man to make all my dreams come true!”

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

House panel to consider bill to revamp DHS cyber team

Iyumvire amagambo akomeye Tiemoue Bakayoko atangaje akigera muri Chelsea.