imikino
Reba hano imodoka ihenze yahawe Sugira Ernest

Umunyarwanda Sugira Enest uherutse kugurwa akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ijana akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yagiye gukinira ikipe ya AS Vita Club, yamaze guhabwa imodoka nshya azajya agendamo mbere y’uko yerekwa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu.
Sugira Ernest; umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wahoze anakinira ikipe ya AS Kigali, nyuma yo kwigaragaza cyane no kwerekana ubuhanga budasanzwe mu mikino ya CHAN 2016, mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda n’indi itandukanye yakinnye,muri Gicurasi uyu mwaka nibwo yaje kugurwa n’ikipe ya Vita Club; imwe mu makipe akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Sugira Ernest yemeye kwerekeza muri iyi kipe yo mu gihugu cy’abaturanyi nyuma yo gutangwaho akayabo k’ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadolari (130.000$), ni ukuvuga arenga miliyoni ijana uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Uretse gutangwaho aya mafaranga kandi akaba anahembwa agatubutse, uyu musore w’umunyarwanda yagaragarijwe agaciro ahabwa muri iyi kipe, maze mbere gato yo kwerekwa abafana ahabwa imodoka nshya kandi ihenze azajya agendamo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz
-
Imyidagaduro14 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro22 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
imikino11 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
Imyidagaduro19 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
imikino19 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro16 hours ago
Amabanga akomeye ya Clarisse Karasira na Fiancé we yashyizwe ahagaragara
-
Imyidagaduro24 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye
-
imikino13 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc