Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Reba hano ikintu Neymar yakoreye umukinnyi wa Celtic FC benshi bafashe nk’ubwiyemezi (+Video)

Featured

Reba hano ikintu Neymar yakoreye umukinnyi wa Celtic FC benshi bafashe nk’ubwiyemezi (+Video)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe ya PSG yahuye na Celtic mu mukino wa Champions League aho umukino, warangiye ikipe ya PSG inyagiye Celtic ibitego 5-0.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Sun, ngo uyu mukino wabereye agahomamunwa ikipe ya Celtic FC kuko yatsindwaga nk’idahari.Ibi byaje gutuma umukinnyi ukina inyuma mu ikipe ya Celtic witwa Antony Ralston aterana amagambo na Neymar mu mukino hagati. Ubwo umukino warangiraga uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yegereye Neymar amusekera maze amuhereza ikiganza, nyamara Neymar yanga kumukora mu ntoki ndetse ngo amwereka ko adashaka kumuhereza ikiganza, ahubwo akora ikimenyetso cy’intoki ishatu.Abantu benshi bakaba bagiye basobanura ibi Neymar yakoze mu buryo butandukanye aho bamwe bavugaga ko yabitewe n’umujinya yari afite abandi bakemeza ko Neymar yashatse kwereka uriya mukinnyi ko ari umukinnyi w’igihangange atakora mu ntoki z’umukinnyi uciriritse.

Irebere hano Video y’uko byagenze:

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

Facebook

To Top