in ,

Reba hano icyemezo cya nyuma Zinedine Zidane afashe ku igenda rya Cristiano Ronaldo gitunguye abatari bake.

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid , Zinedine Zidane atangaje ko bidasubirwaho Cristiano Ronaldo agomba kuguma muri iyi kipe, nyuma y’iminsi havugwa ko agiye kuva muri ikipe.

Cristiano Ronaldo ntakivuye muri Real Madrid.

Nk’uko byakomeje kugenda bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ko Cristiano Ronaldo ashaka kuva muri Real Madrid nyuma y’uko yaregwaga kutishyura imisoro ingana na €14.7 millioni ndetse Cr7 ubwe akavuga ko iyi kipe yanze kumuha ubufasha ndetse no kumurenganura kuri ubu Zidane yakuyeho urwo rujijo atangaza icyemezo ntakuka bafashe.Mu kiganiro Zinedine Zidane yagiranye na ESPN yatangaje ko Cristiano atagomba kuva muri iyi kipe ndetse ko mu gihe gito azakomeza gukina nk’ibisanzwe. Zidane yagize ati:” Bwa nyuma na nyuma ,Cristiano ni umwe muri twe, agiye kuguma muri Real Madrid kandi ni gutyo bimeze.Ubu ngubu ari mu kiruhuko ,arimo kuruhuka nk’uko abigomba.Dutegereje ko arangiza ikiruhuko cye arimo ubundi akagaruka gufatanya natwe.”

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Ibyerekeye Alexis Sanchez n’ikipe ya Arsenal byamaze gusobanuka(isomere)

Tom Close yashyize hanze amafoto y’abagize umuryango we maze abafana be bose barayishimira (yarebe hano)