Connect with us

Imyidagaduro

Reba hano amashusho y’indirimbo Nkoriki ya Gauchi na Fireman

Published

on

Nyuma yo kwiyemeza gukora cyane no kwigaragaza kurushaho mu ruhando rwa muzika nyarwanda, umuhanzi Gauchi yatangiye kwerekana umusaruro wavuye mu bufatanye bwe n’umujyanama aherutse kubona watangiye no kumushyigikira mu muziki we, uwo akaba ari umusore ukomoka muri Senegal.

 

Ubwo we n’umujyanama we batugezagaho amashusho y’indirimbo nshya uyu musore yakoranye na Fireman yitwa “Nkoriki “, Gauchi yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubu imikoranire ye n’uyu mujyanama we yatangiye gutanga umusaruro, byanatumye amashusho y’iyi ndirimbo asohoka ameze neza.

REBA HANO INDIRIMBO YA GAUCHI NA FIREMAN:

https://www.youtube.com/watch?v=dn5ixI8eVsM

Gauchi avuga ko uyu mujyanama we witwa Bouba, uretse kuba amusangiza ibijyanye n’imikorere y’abahanzi bo muri Senegal bateye imbere mu muziki, anamuyobora kuko abifitemo uburambe kandi yabikoze igihe kirekire iwabo muri Senegal.

Uyu niwe mujyanama w’umuhanzi nyarwanda uzwi nka Gauchi

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: