in ,

Reba hano agashya ikipe ya Manchester City yiteguye gukorera Alexis Sanchez nava muri Arsenal.

Ikipe ya Manchester city ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibashe kwegukana umukinnyi w’ikipe ya Arsenal, Alexis Sanchez ndetse nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Mirror ngo barifuza kumugira umukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi mu gihe azaba yemeye kuva mu ikipe ya Arsenal.

Umutoza w’ikipe ya Manchester City,Pep Guardiola akaba yatangaje ko iyi kipe yiteguye gusinyisha Sanchez aho azajya ahembwa akayabo ka £21 millioni Ku mwaka ndetse Ku kwezi agahembwa £325,000 hakiyongeraho £75,000 y’agahimbazamushyi.Si ibyo gusa kuko iyi kipe ngo izamuhitishamo inyubako ihenze ndetse iri mu mujyi akazayituramo ndetse byose bikishyurwa na Manchester city.Alexis Sanchez utaratangaza byeruye ikipe agomba kwerekezamo ,ngo Pep Guardiola arifuza ko aramutse amukundiye ibijyanye no gusinyisha uyu mukinnyi byakorwa nibura mbere ya 31 Kanama 2017 ndetse ngo mu gihe Sanchez yaba ageze muri iyi kipe yitezweho kugira impinduka agaragaza bityo Manchester city igasubira muri Champions League yemye.Ibi bikaba bitangajwe nyuma y’iminsi itari mike bivugwa ko Alexis Sanchez yaba ashaka kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain agasanga Neymar.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Rihanna yashyize hanze ifoto igaragaza imiterere idasanzwe y’umubiri we bitera benshi kumwibazaho BIKOMEYE (yirebe hano)

Kuba ari mu bantu bashaje cyane ku Isi ngo ni ukubera gufata agasembuye byamufashije (isomere)