in ,

Reba hano abakinnyi bakomeye ikipe ya Chelsea yifuza gusinyisha mu minsi mike.

Mu gihe ikipe ya Chelsea ikomeje gushakisha abakinnyi beza kandi bashoboye bazayigeza muri Champions League yemye, kuri ubu umutoza Antonio Conte yatangaje urutonde rw’abakinnyi 4 yifuza bidanzwe kandi yumva yasinyije mu gihe cya vuba.

Umukinnyi Danny Drinkwater ari mu bakinnyi bifuzwa cyane muri Chelsea.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Telegraph cyabyanditse ngo Conte abona ko agifite urugendo rurerure ndetse ko adashobora gutuza mu gihe ataribikaho bamwe muri abo bakinnyi bakomeye. Muri abo bakinnyi Conte arimo gushakisha bidasanzwe harimo : Oxlade Chamberlain ,Danny Drinkwater ukina muri Leicester City, ndetse n’umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Everton FC, Ross Barkley.Si abo gusa umutoza Antonio Conte yifuza kuko akeneye n’umukinnyi w’ikipe ya Juventus, Alex Sandro nubwo mu minsi ishize Chelsea yari yabuze amahirwe yo kumwibikaho, ariko ubu na we akaba yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bakenewe muri iyi kipe.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Inkuru Ishyushye-Neymar akaba avuye mu myitozo itarangiye aho amaze gusezera burundu abakinnyi ba FC Barcelone (AMAFOTO)

Ikipe ya Manchester United yamaze kwibikaho undi mukinnyi ukomeye ku buryo butunguranye