in ,

Ibidasanzwe utari uzi ku gakingirizo ‘Prudence’

Colorful condoms

Amateka y’udukingirizo ntazwi neza kuko hataramenyekana igihe nyacyo twatangiriye gukoreshwa , gusa ikizwi ni uko turamira ubuzima bwa benshi, tukaba na kimwe mu bintu by’ingenzi mu kurengera ubuzima bw’ abaturage.

Bimwe bidasanzwe wamenya ku gakingirizo:

10. Udukingirizo tw’abatarya inyama

Mu bijyanye n’ikoreshwa ry’agakingiurizo kimwe no mu buzima busanzwe, hari bamwe bafite imyumvire yo kudakoresha ikintu icyo aricyo cyose gikomoka ku nyamaswa.

Abemera ibintu gutya ntibashobora no kwambara imyenda yakozwe hifashishijwe uruhu rw’ inyamaswa cyangwa nk’amavuto azikomokaho.

Tumwe mu dukingirizo dukorwa muri proteine zituruka muri bigize amata (caseine), bigatuma hari abatatwifashisha.

Uruganda rwo mu Budage rwitwa Condomi rwatangiye gukora udukingirizo mu ifu ya Cocoa, aho gukoresha iyi caseine isanzwe inifashishwa mu gukora amarange, amavuta afatanya ibikoresho (glue) n’ imiti.

9. Udukingirizo twinshi ntidukwira abagabo b’Abahinde

Inyigo yakozwe n’ ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi mu Buhinde muri 2006, cyerekanye ko abagabo b’Abahinde hejuru ya 60% bafite ari igitsina gito cyane ugereranyije n’ubunini fatizo bwagendeweho mu gukora agakingirizo k’abagabo.

Ibi byagiye bigira ingaruka ku dukingirizo tumwe tugacika, utundi tukivanamo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, byanakwirakwije ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA.

Minisiteri y’ ubuzima yatangaje ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu bakiri bato zikubye 5 mu myaka icumi ishize.

Yagize iti “Biraterwa n’ uko 43 % by’ urubyiruko bahitamo udukingirizo turuta ibitsina byabo, bagatinya gusekwa ko bafite ibitsina bito cyane.”

8. Ambulance zitanga udukingirizo

Bamwe mu batanga serivisi bitwa “condom ambulances” basanganwe akazi ko kugeza ku bantu udukingirizo mu byumba byabo.

Iyi serivisi yamenyekanya cyane itangwa n’umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri kaminuza ya New Jersey, witwa Kyle McCabe, wajyanaga udukingirizo ku bamuhamagaye, akishyuza amadolari 3 agakingirizo kamwe, n’amadolari 15 ku dukingirizo 10 bitewe n’ uko ibintu byifashe.

Yanabasinyiraga amasezerano ko atazongera kubazanira udukingirizo igihe cyose utwo abahaye tutabanogeye.

Ubucuruzi bwa Kyle bwaje gutuma mu 2014, abajyanama b’ubuzima b’abanya- Suwede bagura imodoka eshatu zo kugeza udukingirizo ku bakundana bagiye gukora imibonano mpuzabitsina badukeneye.

7. Tumwe mu dukingirizo turaribwa

Umugabo ufite resitora muri Hong Kong witwa Alvin Leung yakoze agakingirizo barya yise “Sex on The beach”.

N’ubwo iki kiribwa ngo kiganwa cyane n’abakunzi b’ iyi resitora, igitekerezo cya Leung cyo ni ukugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zugarije Hong Kong.

6. Agakingirizo na Kiliziya Gatolika

Ikoreshwa ry’ agakingirizo ryakomeje guteza impaka ndende mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika, havugwa ko udukingirizo dushobora guhabwa umwanya nk’uburyo bwo kurinda Virusi itera Sida ikomeje kuyogoza Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ireland nk’igihugu gifite abakirisitu Gatolika benshi, cyigeze guhagarika iyinjizwa ry’ibintu byose bifasha mu kuboneza urubyaro kugeza 1979.

Mu 1985 nibwo guverinoma yasabye ko habaho gucuruza udukingirizo mu buryo bweruye.

5. Bill Gates yatanze amadolari ibihumbi 100 yo gukora udukingirizo

Umuherwe Bill Gates, usanzwe uzwiho gutera inkunga imishinga itandukanye mu nzego z’uburezi, kurwanya indwara n’ iyindi, mu 2013 yatangaje ko yifuza gufasha abantu akabatera inkunga y’ibihumbi 100 by’ Amadolari bagakora udukingirizo tugezweho.

Twagombaga kuba udukingirizo dufite umubiri muto cyane, kandi twizewe kuko hari abagabo banga kwambara udukingirizo dusanzwe bavuga ko tudatanga umunezero usesuye.

Iyo nkunga zahawe Kaminuza ya Manchester n’iya Oregon, zikora utwo dukingirizo .

4. Kwemerwa n’ amategeko

Ireland nicyo gihugu cyonyine cyigeze kugira amategeko abuza agakingirizo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zagize igihe cyo kutumva neza udukingirizo.

Mu 1838 ubwo Charles Goodyear yari mu gikorwa cye cyo gutunganya amapine, uruganda rwakoraga udukingirizo rwaraturitse.

Rwaje guhomba bikomeye, bituma mu mu 1873 hatorwa itegeko ribuza guhererekanya ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina no gukoresha ibikoresho bitera ibyishimo biganisha ku mibonano mpuzabitsina n’ udukingirizo.

Mu ntambara ya mbere y’ Isi, Amerika nicyo gihugu kitahaye abasirikare bacyo udukingirizo byabaviriyemo n’indwara zinyuranye.

Kuri ubu, muri Amerika gutunga udukingirizo bishobora kwifashishwa mu kugushinja ibyaha, bigatuma hari abicuruza batinya kutugendana.

3. Urufuro (Spray) ku dukingirizo

Mu gihe bizwi ko udukingirizo tugira ingano imwe twitezwe gukwira abagabo bose, Umudage akaba n’umwarimu w’inyigisho zirebana n’imibonano mpuzabitsina, Jan Vincenz Krause yakoze agasa n’agahombo umugabo yinjizamo igitsina cye, kigahita kijyaho urufuro rurinda indwara.

Imbogamizi yabayeho kuri ubu buryo ni uko rufata iminota ibiri cyangwa itatu gusa rukaba rwumye.

2. Mu mikino olempike buri mugabo yari yandikiwe udukingirizo 35

Mu mikibo Olimpiki, ni hamwe mu hakenerwa udukingirizo mu buryo bukomeye.

Mu mikino Olimpiki yabereye i Sydney mu 2000 yitabiriwe n’abagabo 6,582, hakwirakwizwa udukingirizo 70,000 ku buryo buri muntu yari yandikiwe udukingirizo 10.

Bitunguranye twaje kubashirana, batumiza igitaraganya utundi 20,000 .
Mu mikino y’umwaka ushize wa 2014 yabereye Sochi mu Burusiya, hatanzwe udukingirizo 100,000, buri mukinnyi yandikiwe udukingirizo 35.

1. Udukingirizo n’intambara y’ubutita

Intambara y’ubutita yagiye irwanwa n’inzego zinyuranye. Inzego z’ubutasi nka CIA na KGB zakoze ibishoboka mu guhangana n’umwanzi.

Bakoreshaga ibintu binyuranye mu butasi, nko mu gikorwa bise “Operation Acoustic Kitty,” aho bohereje injangwe yashyizweho micropfone yumviriza amajwi. Udukingirizo natwo turi mu byakoreshejwe muri ibi bikorwa.

Hari amakuru avugwa ko Urwego rushinzwe ibikorwa muri CIA, OPC (Office of Policy Coordination), rwazanye igitekerezo cyo kujya runaga udukingirizo tunini twanditseho ko twakorewe muri Amerika, “Made in the USA. Medium” mu ngabo z’Ibihugu byunze ubumwe by’ abasoviyete, USSR, mu rwego rwo kubica mu mutwe.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bibazo udakwiye kubaza umukunzi wawe niba udashaka ko mushwana.

Ibintu 5 bitangaje byagufasha kugabanya ibiro utiyicishije inzara