in ,

Reba amagambo ya Diamond akomeje gutuma we na Zari bibazwaho cyane (Amafoto)

Iby’umubano wa Zari na Diamond bikomeje  kwibazwaho cyane nyuma y’uko Zari azunguye imitungo ibarirwa mu mamilioyoni y’uwahoze ari umugabo we bigatera benshi kwemeza ko nta kabuza batagikundana.

Ibi benshi babishingira ku mafoto Zari na Diamond bagenda bashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amakuru yavugaga ko Zari yaba ashaka kwisubirira muri Uganda agata Diamond. Ni nyuma y’ubwo Zari ashyize ahagaragara ifoto kuri instagram ari kumwe n’umuherwe ukomeye muri Uganda bita “Boss Mutoto”, wahoze akorana bya hafi n’uwari umugabo we ,Ivan maze kuri iyo photo Zari yandikaho ngo “I appreciate you” cyangwa ngo “ndagushimira cyane”.

Ku ruhande rwa Diamond na we aherutse gushyira ifoto ya Mama we kuri instagram, ndetse yandikaho ko Nyina ari we mugore nyamugore ku mu buzima bwe.

Diamond avuga ko nta mugore umurutira nyina mu buzima bwe.

Si ibyo gusa kuko kuwa kabiri w’iki cyumweru yashyize nanone ifoto kuri instagram yatunguye benshi yandikaho ngo, “I am single again” cyangwa “ndi ingaragu na none”,

Diamond yavuze ko “ari ingaragu na none” bitera benshi kwibaza byinshi.

Ibi byose bikaba bikomeje gutuma benshi bavuga ko urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi dore ko Zari aherutse kuzungura imitungo y’umugabo we ibarirwa muri za millioni, bityo ngo bishoboka ko yaba yumva yihagije atagikeneye Diamond Platnumz.

  • https://streamingv2.shoutcast.com/yegob
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO

Written by Jean

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire amagambo yo kwicisha bugufi Lionel Messi yatangaje kuri Cristiano Ronaldo

Ifoto ya Amber Rose yambaye ubusa buri buri yahungabanyije urubuga rwa Instagram (yirebe hano)