imikino
Reba amafoto utabonye mu gikombe Real Madrid yaraye yegukanye kiruta ibindi i Burayi

Real Madrid yegukanye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’u Burayi itsinze Sevilla ibitego 3-2 nyuma yo kurangiza iminota 90 amakipe yombi anganya ibitego 2-2 hakitabazwa iminota y’inyongera.Mu mukino wa ‘UEFA Super Cup’ wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ku kibuga Rosenborg’s Lerkendal Stadium muri Norvège, Real Madrid yikuye mu nzara za Sevilla bigoranye ku bitego 3-2 nyuma yo gukina iminota 120.

Real Madrid kuri Lerkendal Stadion
Real Madrid itozwa n’Umufaransa Zidane Zinedine niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 21 ku gitego cya Marco Asensio ariko mbere yo kujya kuruhuka ku munota wa 41 Franco Vazquez aracyishyura, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, ku makosa ya kapiteni Sergio Ramos wakoreye ikosa Vitolo mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yatanze penaliti Yevheniy Konoplyanka ayinjiza neza ku munota wa 72.
Nyuma yo kubona ko bikomeye, Zidane wari wabanje abakinnyi bakomeye hanze ndetse Cristiano Ronaldo na Gareth Bale batari no mu bakinnyi 18, yakoze impinduka yinjiza Karim Benzema, Luka Modric na James Rodriguez bagerageza uburyo bushoboka bwose ariko biranga.
Ku munota wa 90, kapiteni Ramos yakoze ibyo asanzwe amenyereweho yanakoze i Lisbon muri 2014 ku mukino wa nyuma wa champions League atsinda igitego ku munota wa nyuma cyatumye ikipe ye ijya mu minota y’inyongera.
Nk’uko 2014 batsinze Atletico Madrid mu nyongera bakegukana Champions league ya 10, ni nako ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri batsinze Sevilla begukana Uefa Super Cup ya gatanu ku gitego cya gatatu cyatsinzwe na myugariro Daniel Carvajal ku munota wa 119 habura umunota umwe ngo bajye muri penaliti.

Dani Carvajal nyuma yo gutsinda

Sergio Ramos n’igikombe mu ntoki

Gareth Bale nawe yarebeye umukino iwe mu rugo

Sergio Ramos na Zidane bishimira igikombe

Casemiro Vs Franco Vázquez

dani-carvajal nyuma yo gutsinda igitego cy’intsinzi
-
Imyidagaduro12 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
imikino9 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
Imyidagaduro23 hours ago
Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)
-
imikino17 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro15 hours ago
Amabanga akomeye ya Clarisse Karasira na Fiancé we yashyizwe ahagaragara
-
Imyidagaduro22 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye