in ,

Reba abagore bafite imiterere idasanzwe ku buryo ubabonye wese ashidukira hejuru

 

 

Hirya no hino ku isi hari abagore usanga bafite ubwanwa rimwe na rimwe bakaburusha n’abagabo.Bamwe muri aba bavuga ko biterwa n’uburwayi abandi ngo niko baba baravutse.

Harnaam Kaur ni umwe mu bantu b’igitsina gore bafite ubwanwa bwinshi kurusha n’abagabo batari bake wabashije kwiyakira. Harnaam Kaur afite imyaka 26 y’amavuko akaba ari umwongereza ufite inkomoko mu buhinde.

Ubwo yari afite imyaka 11 yafashwe n’indwara imutera kumera ubwanwa n’ubwoya bwinshi ku mubiri , abaho yihebye agerageza kujya yogosha umubiri bitewe n’ipfunwe byamuteraga muri bagenzi be.

Ageze ku myaka 16, yafashe icyemezo cyo kutazongera kwiyogosha nyuma yo kubatizwa mu idini ribuza abayoboke baryo kogosha umusatsi uri ku mubiri wabo ryitwa Sikhism.

Kwiyakira ntibyamworoheye gusa ngo uburyo yakoreshaga apfura ubwanwa byaramubabaza cyane ahitamo kubireka.

Ushobora kugira ngo uyu Sikhism niwe wenyine ubayeho muri ubu buzima agowe n’imiterere ye idasanzwe,ariko ukabivuga utari wareba uburyo abagore 7 bagaragara muri iyi video babayeho

https://www.youtube.com/watch?v=YSoTxGWvwE8

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umukunzi wa Lil G yatewe inda akirangiza amashuli yisumbuye (Ifoto)

Reba igikorwa kigayitse bikomeye cyabaye mu muhango wo gutanga Ballon D’or 2018