Connect with us

Real Madrid yatangaje ko yifuza bikomeye aba bakinnyi babiri b’ikipe ya Chelsea.

Featured

Real Madrid yatangaje ko yifuza bikomeye aba bakinnyi babiri b’ikipe ya Chelsea.

Ikipe ya Real Madrid yashyize akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi ku meza y’ikipe ya Chelsea kugira ngo yegukane abakinnyi 2 bayo bakomeye barimo umunyezamu Thibaut Courtois na Willian usatira aca ku ruhande.

Mu gihe ibitangaza makuru byose by’I Burayi byavugaga ko Real Madrid ishaka cyane Umubiligi Eden Hazard,iyi kipe yahinduye ihita yigira kuri Willian wifuzwaga bikomeye na mukeba wayo FC Barcelona.Umunyezamu Thibaut Courtois we asa n’aho umutima we wimukiye I Madrid kuko ariho abana be baba bityo ashaka kwerekeza muri uyu murwa kugira ngo ababe hafi ndetse biroroshye kuko asigaranye umwaka umwe ku masezerano afitanye na Chelsea.

Real Madrid ishaka cyane umuzamu, Thibaut Courtois.

Willian ukomeje kwifuzwa n’amakipe y’ibihangange,Chelsea iramushakamo akayabo ka miliyoni 70 z’amapawundi igiciro cyakanze buri wese wamwifuzaga.Real Madrid yakanzwe n’igiciro cya Hazard kigeze kuri miliyoni 200 z’amapawundi, bityo ikaba yifuza gutanga miliyoni 100 kuri aba bakinnyi bombi cyane ko icecetse ku isoko nyuma yo kurekura Cristiano Ronaldo wagiye muri Juventus.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top