Connect with us

Real Madrid yamaze guhishura akayabo yiteguye gutanga ku mukinnyi uzasimbura Cristiano.

Featured

Real Madrid yamaze guhishura akayabo yiteguye gutanga ku mukinnyi uzasimbura Cristiano.

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yatangaje ko yiteguye kurekura miliyoni 150 zose ku mukinnyi uzasimbura rutahizamu wayo w’ibihe byose witwa Cristiano Ronaldo.Ni nyuma y’aho Cristiano Ronaldo yerekeje mu ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ubutaliyani, kuri ubu ikipe ya Real Madrid ikaba yifuza kurekura miliyoni 150 kuri Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea kugirango azasimbure uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal.

Nk’uko inkuru dukesha Daily Mail ibitangaza, ngo nyuma y’igurwa rya Cristiano Ronaldo werekeje mu ikipe ya juventus aguzwe muliyoni 99 z’amapawundi, umutoza mushya wa Real Madrid witwa Julen Lopetegui yiteguye gukora ibishoboka byose akegukana Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea.

Eden Hazard aheruka gutangaza amagambo agaragaza ko yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid , ikipe iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) ubugira gatatu yikurikiranya.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top