in ,

Real Madrid itewe ubwoba bukomeye nuko ishobora kubura umukinnyi itezeho amakiriro

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid itakaje abakinnyi bayo bakomeye, ndetse ikaba itarasinyisha umukinnyi ukomeye nkuko byari byitezwe muri iyi mpeshyi, kurubu umutoza w’iyi kipe ahangayikishijwe bikomeye nuko umukinnyi yari yitezeho kuzasimbura Cristiano Ronaldo mu gihe kizaza ashobora gusohoka muri iyi kipe aho ashaka ikipe izajya imuha umwanya wo gukina uhoraho kugirango agaragaze impano ye. Marco Asensio

Amakuru dukesha ikinyamakuru Don Ballon cyo muri Espagne aravuga ko umukinnyi Marco Asensio ashaka kuva mu ikipe ya Real Madrid akerekeza mu gihugu cy’ubwongereza nyuma yuko ikipe ya Manchester United na Arsenal zagaragaje ko zimwifuza kandi ko zizamuha umwanya uhoraho wo gukina mu gihe azaba ari muzima. Uyu musore akimara kumva iby’iyi nkuru yihutiye kujya mu buyobozi bwa Real Madrid kugirana ibiganiro kugirango barebe uko bamushakira umwanya uhoraho mu kibuga cyangwa se bakaba bamureka akigendera. Umutoza Zidane yahangayikishijwe n’imyivumbagatanyo yuyu mwana kuko atamwizeza umwanya uhoraho kandi amubonamo umukinnyi ukomeye w’ejo hazaza. Tukaba dutegereje kureba uko iby’uyu musore bizarangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntawatekerezaga ko Jose Mourinho ashobora kuvuga amagambo nkaya kuri Zinedine Zidane (Yumve hano)

Rihanna yambaye umwenda ugaragaza amabere ye yose maze abasore barabya indimi (amafoto)