in ,

Real Madrid iri mu gahinda kenshi ko kubura umukinnyi wayo ukomeye.

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid ,Zinedine Zidane yatangaje amakuru atari meza ku bafana b’iyi kipe ko umukinnyi wayo w’umunya-Brazil Danilo amaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester City aho yaguzwe akayabo ka £27 millioni.

Danilo yerekeje muri Manchester City.

The Sun dukesha iyi nkuru yanditse ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ari bwo Zinedine Zidane yameje ko Danilo yamaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester City aho yasize bagenzi be mu myitozo barimo I Los Angeles akajya gufatisha ibizami by’ubuzima ndetse biravugwa ko yaguzwe £27 millioni aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka 5 muri iyi kipe.Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Zidane yagize ati:“He has gone now. Danilo is going away. He is no longer training with us.” bishatse kuvuga ngo” Yamaze kugenda, Danilo yagiye.Ntakiri mu myitozo hamwe natwe”. Twibutse ko Manchester city na Real Madrid zombi ziri muri LA ndetse biteganijwe ko kuwa 26 Nyakanga aya makipe yombi azaba acakirana ari na byo bikomeje guha ikizere Pep Guardiola cyo gutsinda mukeba we  Real Madrid, nyuma yo kwibikaho uyu mukinnyi usanzwe uzwiho ubuhanga bukomeye.Danilo w’imyaka 26 y’amavuko yakiniye ikipe ya Brazil ndetse aza no gutwara igikombe cye cya mbere mu 2011, mu 2012 yagiye mu ikipe ya Porto.Mu 2015 ni bwo yerekeje muri Real Madrid aho yaguzwe £28 millioni ndetse ayifasha gutwara ibikombe bitandukanye birimo La Liga na UEFA Super Cup n’ibindi.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Iyumvire amagambo akomeye Meek Mill yavuze kuri Drake agatungura abatari bake.

Messi yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi yifuza ko basimbura Neymar ku buryo bwihuse