imikino
Rayon Sports yihimuye kuri APR FC isinyisha Rwatubyaye Abdoul

Nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa ko umukinnyi Abdul Rwatubyaye wari usanzwe akinira ikipe ya APR FC agiye kwerekeza ku mugabane w’iburayi , ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze gutangaza ko uyu mu kinnyi amaze kuyisinyira akazayikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Gusa Rwatubyaye yagaragaye ahabwa umwenda wa Rayon Sports anasinya ku masezerano, akazajya yambara numero 15.
Kuri ubu Rwatubyaye ni umwe muri ba myugariro beza bari mu gihugu ubu.
Ibi umuntu yabifata nko kwihimura kuko ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ibabajwe n’umukinnyi Imanishimwe Emmanuel wahoze ayikinira akaza kugurwa na APR mu buryo bo bavuga ko butakurikije amategeko.
Ni ibintu bidasanzwe ko ikipe ya Rayon Sports igura umukinnyi ukomeye nka Rwatubyaye ukiri muto kandi ushakishwa cyane imuvana muri APR FC.
Uyu musore yarerewe mu ari Academy y’ikipe ya APR FC ayikuriramo akomeza kuyikinira kuri ubu akaba yari umukinnyi umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yari ifite dore ko yanashakishwaga n’ikipe yo Slovakia.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukobwa bitegura kurushinga
-
inyigisho21 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro16 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.
-
inyigisho31 mins ago
Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.