in

Rayon Sports yemeye kuzamura amafaranga kugira ngo itere gapapu AS Kigali kuri rutahizamu Sumaila Moro

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemera kuzamura amafaranga ikayageza kuri miliyoni 17 z’Amanyarwanda kugira ngo yegukane rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Sumaila Moro.

Hashize hafi ukwezi Sumaila Moro ukinira Etincelles FC ari mu biganiro n’amakipe akomeye y’i Kigali arangajwe imbere na AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Mu minsi ishize Sumaila Moro yari yamaze kumvikana na AS Kigali aho yagombaga kumutangaho miliyoni 25 z’Amanyarwanda, gusa amafaranga ikomeje gutinda kuyamuha akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ishobora gutuma ayitera umugongo.

Amakuru dukesha Flash FM ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye gukomanga ku muryango wa Etincelles FC aho bifuza gutanga miliyoni 17, gusa ubuyobozi bwa Etincelles bwongeye buyatera utwatsi.

Mu gihe Rayon Sports yakomeza gutanga amafaranga macye, AS Kigali nayo igakomeza kugenda biguru ntege mu kumusinyisha, ubuyobozi bwa Etincelles FC bwiteguye gukuba inshuro ebyiri umushahara wa Sumaila Moro akayigumamo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ubwoko bw’ibiryo ugomba kujya urya nyuma yo gutera akabariro

Dj Brianne wagize urugendo rubi irwotamasimbi yageze mu Rwanda nta nkuru (Videwo)