Connect with us

imikino

Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa mbere wa gishuti

Published

on

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Kuri iki gicamunsi nibwo Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere wa gishuti yahuragamo na Bugesera FC. Bugesera FC wari umukino wayo wa 2 ikinnye kuva umupira w’amaguru wasubukurwa, nyuma y’umukino banganyijemo n’ikipe ya Police FC igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi, yaba Rayon Sports yari yagaruye Sekamana Maxime wari umaze igihe adatanga umutahe muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Abakinnyi benshi Bugesera FC yari yakoresheje ku mukino wa Police FC ni nabo batangiye kuri uyu mukino. Ku munota wa 60 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Manase matatu, umukino Wenda kurangira ku munota wa 82 nibwo rutahizamu w’Amavubi ndetse na Rayon Sports Sugira Ernest yaje guterekamo igitego cya kabiri bituma umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kubusa bwa Bugesera FC.

Maxime yari yagarutse mu kibuga

Ni umukino wagaragayemo amakarita 2 y’imituku, ku ruhande rwa Bugesera Rafael yaje guhabwa ikarita y’umutuku ndetse na Mudacumura Jackson bakunze kwita Rambo abona ikarita ku ruhande rwa Rayon Sports.

SRC: inyarwanda

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar