Rayon Sports yahagaritse Oumar Sidibé wayireze

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Visi kapiteni wayo, Umunya-Mali Oumar Sidibé, wanze gukora imyitozo kubera kutishimira icyemezo bwafashwe mu mezi ashize ubwo bwagabanyirizaga imishahara abakozi bagashyirwa kuri 30% ndetse akaba yarareze asaba ko yishyurwa.

Nyuma y’uko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo kuva ku wa 12 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye n’abakinnyi bayo hemezwa ko bazajya bahembwa 30% by’umushahara uhereye muri Mutarama kugeza igihe imyitozo izasubukurirwa.

Nk’uko  twabyanditse muri Gashyantare, abakinnyi b’abanyamahanga ntibigeze bitabira inama yatangarijwemo icyemezo cyo kugabanya umushahara wabo, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 24 Mutarama 2021. Abandi batayitabiriye ni abari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yakinnye CHAN 2020.

Kuba Rayon Sports yari yarasubitse amasezerano y’abakozi bayo hagati ya Mata na Kanama 2020 ni byo byatumye ifata icyemezo cyo kugabanya umushahara, aho kongera kuyasubika kandi Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda ribiteganya mu gihe kitarenze iminsi 90 mu mwaka umwe.

Gusa, na byo ntibyashimishije Visi kapiteni wayo, Umunya-Mali Oumar Sidibé, wafashe icyemezo cyo kudakora imyitozo mu gihe hakomeje kwitegurwa Shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko Sidibé yanze gukora imyitozo kuko hari ibitarakemuka ku kirego yarezemo iyi kipe ku bijyanye no kugabanyirizwa umushahara kandi mu mwaka ushize yarasubikiwe amasezerano.

Ati “Ntabwo ari ibanga nk’uko mubizi, Sidibé yari mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo hatangwaga Chômage Technique mu mwaka ushize, nyuma y’uko hongeye gutangwa indi, ntabwo we yemeye ko biganirwaho ahubwo yatanze ikirego.”

“Mu by’ukuri navuga ko atari gukora kuko hari ibyo agomba kubanza gukemurana n’ikipe, twamubajije niba igihe icyo kibazo kitarakemuka cyangwa urubanza rutaracibwa, yaba akorana na bagenzi be, ntabwo ari umwihariko we gusa. Ntabwo umuntu mwe ari we wivanamo ngo avuge ngo ntabwo mbishaka.”

Umuvugizi wa Rayon Sports yemeje kandi ko nyuma yo kwanga gukorana n’abandi, Oumar Sidibé yahagaritswe mu gihe hategerejwe ko ikibazo gikemuka.

Ati “Niba adashaka gukora imyitozo, ntabwo ubuyobozi bwabimuhatira, iyo umuntu adashaka gukora akazi nk’uko amategeko abiteganya arahagarikwa. Yarahagaritswe. Dutegereje ko ikibazo gikemuka.”

Rayon Sports iri mu itsinda B hamwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC, ifitanye umukino wa gicuti na Bugesera FC ku wa Gatatu.

Iyi kipe yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, izagaruka muri Shampiyona ihera kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo gukina na Kiyovu Sports mu gihe imikino ibanza, izayisoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

source of news  :www.igihe.com

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

144 Points
Upvote Downvote

Amwe mu makosa akomeye abakobwa b’ingarugu bakunze gukora akaba yabaviramo kugumirwa barebye nabi.

Abakoresha WhatsApp kababayeho nimutitonda!