in

Rayon Sports igiye gukina umukino Mpuzamahanga wa gicuti n’ikipe ifite ibigwi bikomeye muri Afurika

Ikipe ya Rayon Sports igiye kongera kwandika amateka akomeye yo gukina umukino Mpuzamahanga wa gicuti n’ikipe ifite ibigwi bikomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Burundi.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-2023 utangira ikipe ya Rayon Sports yakinnye imikino myinshi ya gicuti yiganjemo iyo yakinnye n’amakipe yo hanze y’u Rwanda arimo Vipers FC na URA zo muri Uganda na Singida Big Stars yo muri Tanzania.

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo kwishyura (Phase Retour), ikipe ya Rayon Sports yamaze gutumira ikipe ya Vital’o FC yo mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo bazakine umukino wa gicuti.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba mu cyumweru gitaha, mu gihe Vital’o yaba itabonetse Rayon Sports iteganya guhita ishaka indi kipe yo hanze y’u Rwanda yahita iza bagakina umukino wa gicuti.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 28 mu mikino 15 aho irushwa na AS Kigali ya mbere amanota abiri gusa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi munyamakuru atandukanye na Televiziyo yakoreraga kubera impamvu ikomeye

Yatwitse umwana we ibiganza nyuma yo kumucyucyura