Rayon Sport yatangiye imyitozo nyuma y’igihe kinini(Amafoto)

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 14 Nzeli 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2021/2022 gusa ntabwo itanga icyizere kubera uko yitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi.

Ni imyitozo yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije ndetse na Sacha, umutoza wa kabiri wungirije. Masudi Djuma, umutoza mukuru Ari mu Burundi aho yagiye gushyingura se umubyara uheruka kwitaba Imana.

Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu mugoroba ifite Abakinnyi 25 barimo 6 b’Abanyamahanga bari mu igeragezwa.

N’imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe muri Rayon Sports bagifite amasezerano ndetse n’abashya bamaze gusinyira iyi kipe barimo Mugisha François bita Master wagarutse muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC, Muvandimwe JMV wavuye muri Police FC, Mitima Isaac wavuye muri Sofapaka yo muri Kenya, Byumvuhore Trésor wavuye muri Gasogi United, Mushimiyimana Mohamed wavuye muri APR FC na Mico Justin wavuye muri Police FC.

Manace Mutatu na Kwizera Olivier nibo bakinnyi basanganywe amasezerano batakoze imyitozo.

Hari ikindi cyiciro cy’abakinnyi Bari mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 barimo na Mackenzie Nizigiyimana wigeze kunyura muri Rayon Sports.Harimo kandi rutahizamu Mantore Jean Pipi uvuye mu igeragezwa muri Yanga.

Umwitozo wa mbere nyuma y’igihe kinini abakinnyi bari mu biruhuko

Nishimwe Blaise ugaragaza akanya muneza ku maso.

Imyitozo y’itabiriwe n’abenshi mu bayobozi ba Rayon Sport.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Mu MAFOTO: Dore inkumi y’ikimero cyiza yatwaye umutima w’umunyamakuru David Bayingana

Shaddyboo yashyizwe hanze arimo gusomana n’undi mukobwa (Amafoto)