imikino
Rayon Sport Ihaye isomo rya ruhago APR FC!

Ikipe ya Rayon Sports yandagaje mucyeba wayo w’ ibihe byose APR FC iyitsinda ibitego bine ku busa. Muri uyu mukino umugande Kasirye Devis atsinzemo ibitego bitatu n’ umunya Mali Ismaila Diarra atsinga kimwe, aba barutahizamu bahesha ikipe ya Rayon Sports insinzi ikomeye.
Ikipe ya APR FC niyo yatangije umukino isatira amazamu ya Rayon Sports, ariko ntibyayishobokera ba myugariro ba Rayon Sport bayibera ibamba ndetse rutahizamu wa Rayon Sport, Kasirye Davis yinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere cy’umukino,aho kimwe yagitsinze ku munota wa 8, ndetse n’ikindi akagitsinda ku munota wa 33.
Ikipe ya APR yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira iri ibitego bibiri bya Rayon Sport ku busa bwa APR.
Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya Rayon Sport yaje ishaka kwihanangiriza APR FC maze ku munota wa 46 umusore Ismaila Diarra, rutahizamu w’umunya Mali ahita yinjiza igitego cyayo cya gatatu.
Ikipe ya APR FC yagerageje gushaka igitego ariko biranga biba iby’ubusa.
Ku munota wa 90 rutahizamu Kasirye Davis yongera gutsinda igitego cy’agashyinguracumu, cyo gusonga APR FC.
APR FC yaherukaga kwinjizwa ibitego birenze 3 ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’ umwaka washize ubwo yatsindwaga na Sunrise 3-0 I Rwamagana taliki 17.05.2015.
Kugeza ubu ikipe ya APR FC nubwo yatsinzwe iracyayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 46, igakurikirwa na Rayon Sport FC ifite amanota 45, gusa yo iracyafite umukino igomba gukina w’ikirarane.
Ku bindi bibuga ikipe ya:
Muhanga yatsinze Etincelles ibitego bitatu kuri kimwe 3-1
Amagaju itsinda Musanze kimwe ku busa 1-0
Espoir inganya na Marines kimwe kuri kimwe 1-1
Mukura VS inyagira Gicumbi FC ibitego bitatu ku busa 3-0
Kiyovu itsindwa na AS Kigali igitego kimwe ku busa 0-1
Dore uko uko amakipe akurikirana ku rutonde rw’agateganyo
-
Imyidagaduro9 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro7 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
inyigisho9 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Imyidagaduro2 days ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.