in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Raoul

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi bitewe n’igihugu uryitwa abarizwamo. Raul (Igitaliyani), Radulf ( Ikidage) Ralph, (Muri Denmark) Rafe, Ralphie (Icyongereza), Ralf, (muri Norvège) n’ubundi.

Bimwe mu biranga ba Raoul

Ni umuntu uhisha uburakari bwe, ntushobora kumenya ko ababaye niyo byaba bibereye mu ruhame, azi kwiyumanganya ku buryo utamunyuzamo ijisho.Kubera kumenya kwiyumanganya ntagaragaze umubabaro, abantu bose baramukunda cyane.

Ni umuntu usabana, usanga afite inshuti nyinshi z’igitsina gore kurenza abasore n’abagabo bagenzi be. Azi icyo ashaka kandi akora uko ashoboye ngo akigereho.

Ni umuntu udashyirwaho igitutu , aguma ari wa wundi mu mico n’imyitwarire ntawe ushobora kumuhindura niyo yaba amuyobora.

Raoul ni umuntu uzi kuvuga adasobanya, uzi kuyobora kandi agakunda gushimirwa.

Igihe cyose aba ashaka kuba umuyobozi, akunda ibintu byiza n’akazi gakozwe neza, ibyo bigatuma akunda kuba umuntu uhanga udushya cyangwa umunyabugeni.

Akunze, kuba umunyabugeni, umunyamakuru, umwarimu, umwanditsi n’indi myuga itandukanye yumva yishimiye. Iyo akiri umwana, aba ari umuhanga afungutse mu mutwe kandi afata vuba mu ishuri. Icyo gihe abyeyi be bagomba kumuba hafi kugira ngo ataba umwirasi cyangwa nyamwigendaho.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool bwamaze gutangaza akazoza k’umukinnyi Philippe Coutinho

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Rushingabigwi