in ,

Radio na Weasel bagiye gufungwa by’agateganyo

Moses Sekibogo [Moze Radio] na Douglas Mayanja [Weasel] bagize itsinda rya GoodLyfe, basabiwe gutabwa muri yombi bakaba bafunzwe mu gihe hategerejwe kuzumva umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu rubanza barezwemo na Jeff Kiwanuka.

Jeff Kiwanuka yajyanye aba bahanzi mu rukiko nyuma y’uko bashyize video kuri Facebook bamushinja amarozi no kujya mu bapfumu. Urukiko rwa Makindye rwakiriye ikirego cya Jeff kuwa 3 Kamena 2016.

Radio na Weasel baherutse kumvikana mu itangazamakuru rya Uganda bashinja Jeff ko ari umurozi ukomeye ndetse ugeze ku rwego rwo gutangamo igitambo bamwe mu nshuti ze ashakisha ubutunzi.

Urukiko rwandikiye aba bahanzi rubasaba kuzitaba kuwa 12 Nyakanga 2016 babirengaho bagashyirirwaho impapuro zibata muri yombi. Radio na Weasel ntibitabye urukiko nk’uko bari babimenyeshejwe ari nacyo cyatumye Charles Nsubuga[wunganira Jeff Kiwa] asaba ko bafatwa bagafungwa kuko basuzuguye urukiko.

Radio na Weasel bari bahagarariwe na Mudde John Bosco wavuze ko abakiriya be bamenyeshejwe iby’uru rubanza bafite akandi kazi hanze y’igihugu aho muri iki gihe bari muri Coke Studio i Nairobi muri Kenya bityo ko nta mpamvu yo kubata muri yombi.

Umucamanza yategetse ko Radio na Weasel batabwa muri yombi

Umucamanza Juliet Nakitende wari uhagarariye inteko iburanisha y’Urukiko rwa Makindye, yanditse amenyesha Radio na Weasel ko bashyiriweho impapuro zibata muri yombi ku bwo kuba batarubahirije amategeko nkana.

Mu mwanzuro w’ibaruwa urukiko rwandikiye aba bahanzi, umucamanza Juliet Nakitende aragira ati “ Ku bw’iyo mpamvu, nshyizeho impapuro zita muri yombi Moses Sekibogo aka Radio and A2 Douglas Mayanja aka Weasle kugira ngo bazanwe imbere y’urukiko bazisobanure ku byo bashinjwa.”

Umucamanza yavuze ko, aba bahanzi bombi bagomba guhita bafatwa na Polisi y’Igihugu bagafungwa mu gihe hategerejwe umunsi w’iburanisha.

Radio na Weasel bamaze iminsi muri Kenya
src: igihe.com

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 10 bazotorwamo umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mu gabane w’iburayi bamenyekanye

Muri iki cyumweru Snipers Dance Crew yashyize hanze umunsi w’igitaramo cyabo ndetse n’ibizaberamo byatunguye abakunzi babo : AMAFOTO