Imyidagaduro
Queen Cha yagaragaje ikintu uwifuza gutereta umukobwa uririmba akwiye kwitegura

Mugemana Yvonne [Queen Cha] yahishuye ko icyakomeza umubano hagati y’umusore n’umukobwa w’umuririmbyi ariko uko mbere yo gukundana bombi bakwiye kwizera no kumenya gukemura ibyo banyuramo biruhije.
Queen Cha uherutse gutandukana na Dj Cox bakundanaga, yavuze ko ikintu cy’ibanze umusore wese wifuza gukundana n’umukobwa w’umuririmbyi akwiye kumenya ‘ari ukwakira akazi abamo, akihanganira ko kutamubona igihe yagiye mu kazi nko mu masaha akuze y’ijoro’.
Yagize ati “Abakobwa cyane cyane abaririmba benshi usanga babafata nk’abantu bananiranye, ibirara n’izindi mvugo ubona ko zibahesha isura mbi mu muryango ariko mu by’ukuri siko biba bimaze. Ni abakobwa nk’abandi, bitwara nk’abandi, nta kibi bakora kubera ubuhanzi, nta muntu nzi umuziki wakoresheje amakosa, byose biterwa n’imyitwarire uba usanzwe ufite.â€
Uyu mukobwa uherutse gusohora indirimbo yise ‘Umunyamahirwe’ , yongeyeho ko n’abakobwa baririmba bagira urukundo kandi ko hari ingero nyinshi z’abashinze ingo zabo zigakomera.
Ati “Ntabwo ingo zisenyuka ari iz’abahanzi gusa, gusenyuka burya biterwa n’ibintu byinshi, hari igihe abantu baba badahuza mu bintu by’ingenzi mu rugo bagatandukana nyine.â€
Arongera ati “Mbere ya byose iyo abantu bajya gukundana barakirana, wakira uwo mukundana ukamenya ibyiza bye byose n’ingeso agira, byose ukamenya uko ubyitwaramo […] Umusore uza gutereta umukobwa ukora umuziki , icya mbere akwiye kwakira akazi akora, ni akazi kagoye kamutwara amasaha menshi, ahanini ugasanga agakora nijoro cyane, ibyo rero hari abatabyihanganira.â€
“Iyo ukunda umukobwa uzi ko ari umuhanzi nyine umenya ko ya masaha yo mu kazi uzamwihanganira akajya gushaka amafaranga.â€

Queen Cha yanze kuvuga byeruye niba azashaka undi musore bakundana cyangwa niba yaramubonye kuko ngo ‘ahugiye cyane mu kwita icyateza imbere umuziki’.
https://www.youtube.com/watch?v=Cd3au_K7YYY
Ateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya aherutse gukora yise ‘Umunyamahirwe’, iri gutunganyirizwa muri Press It kwa Producer Meddy Saleh.


-
Hanze13 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
imikino21 hours ago
Amadolari Sadate yemereye abakinnyi b’Amavubi ararokotse| Dore ibyo Sadate ahise atangaza
-
Imyidagaduro11 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro7 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho23 hours ago
Amakosa ashobora gutuma umukobwa asezera ku rukundo igitaraganya
-
inyigisho14 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
inyigisho9 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Hanze5 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.