in

PSG yatangaje igiciro cya Neymar

Neymar ni umwe mu bakinnyi bakomeza kugenda bavugwa ko bifuzwa n’amakipe atandukanye akomeye yo ku mugabane w’Uburayi by’umwihariko ikipe nka Barca ikaba imaze igihe kitari gito igerageza ibishoboka byose ngo irebe ko yamugarura, gusa ibi bikaba bitoroshye na busa kuko pSG yatangaje igiciro gihanitse cy’amafaranga yifuza ku ikipe yose yaba ishaka Neymar.

Nkuko ikinyamakuru Sport cyabitangaje PSG yiteguye kuba yarekura Neymar kuri miliyoni 175 z’amayero byibuze, naho munsi yayo nta kwirirwa inagutega amatwi.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko akaba yarageze muri PSG muri 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero kugeza na nubu niwe mukinnyi uhenze wabayeho mu mateka y’umupira w”amaguru.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fc Barcelone yiteguye gukuba incuro 8 umushahara wa Lautaro Martinez

Lionel Messi ahangayikishije Fc Barcelone