Imyidagaduro
Prophet Ruzindana wahanuye ko u Rwanda muri 2021 ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi,yihanangirijwe bikomeye(+ibimenyetso)

Yitwa Ruzindana Prince ariko abayoboke b’idini ryitwa Jesus is coming n’abandi bamwita umuhanuzi Ruzindana,uyu niwe watinyutse kuvuga ko mu myaka 5 yonyine ,U Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikungahaye ku isi,ati n’ubwo bigoye buri wese kwemera ariko Imana niyo ibivuze kandi ntijya ibeshya.
ibi Prophet Prince Ruzindana iby’ubu buhanuzi yabitangaje mu giterane cyo kumwimika nk’umuhanuzi w’ukuri, mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Yatangaje ibyo nyuma yo kwimikwa no gusukwaho amavuta n’Intumwa y’Imana Rwandamura uyobora itorero UCC ku isi.
Mu gihe nawe ubwawe ukijijinganya kubyo yavuze hari icyo uhita wiyumvamo kandi wavuga,hari ababyemeye hari n’ababihakanye kandi bahita babivuga kumugaragaro,abo ni nabo twibanzeho.
Prince we ubwe yagize ati”Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi, benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bazaba batuye mu Rwanda,(…)Imana iravuze ngo kubera iki cyumba gisadutse, (mu Rwanda) hagiye kujya habera ibitangaza bidasanzwe, ibitangaza by’umuriro, ububyutse bube bwinshi,Imana igiye gukorana n’abanyarwanda, isaha y’Imana irageze, icyampa ukanyumva neza, Imana irahagurutse n’ingabo nyinshi igiye gukorana natwe abantu bayibone, niko Imana ivuze nushaka ukomere Yesu amashyi menshi cyane. Reka dushimire Imana dutere Halleluya z’ubutsinzi kubw’iki cyumba mbonye gisadutse.”
aya magambo asa n’ayizeza ibitangaza abadatunze ntabwo yumvikanye neza kuri bamwe,hari abagize bati” n’ubwo tutazi iyo usenga ,iyo haba hambere aha ,Imana Yo mu ijuru yakagukubise urushyi…n’ibindi byinshi wasoma hano.
Nibyo koko biragoye kwizeza umushonji ko azakira kandi ari kuburara ,kandi koko buri wese agira uko yumva ibintu n’ibyo abwiwe cyane cyane iyo bibaye ibisaba imyizerere,gusa ujye uzirikana Ibyandiswe na Timote bigira biti Bibiliya iti “Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva, 4 kandi baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri kandi bayobe bahindukirire imigani y’ibinyomaâ€2 Timote 4:3-4.
Ariko kandi mugani w’uyu nibiramuka bibaye hazajya hamenyekana koko niba ari Imana yabimubwiye
Comments
0 comments
-
Hanze20 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda12 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho20 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi14 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi20 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze13 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda16 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.