Imyidagaduro
Producer Eleeeh yavuze uko Bruce Melodie yamuhinduriye ubuzima anavuga ku bijyanye n’abakobwa benshi bamukunda (VIDEO)

Mugisha Fred Robinson wamenyekanye ku mazina ya Eleeeeeh kubera indirimbo zitandukanye nyinshi yakoze zigakundwa na benshi yavuze byinshi ku buzima bwe. Ni mu kiganiro yagiranye na CHITA MAGIC TV aho yavuze ukuntu kera yari afite inzozi nyinshi zirimo kuba umusirikare kuko Papa we yari umusirikare, kuba umuganga n’izindi nyinshi. Eleeeh yavuze ko yaje kwisanga mu muziki nyuma dore ko akiga mu mashuri yisumbuye ubusanzwe yakundaga gukina umupira aho ndetse yari umwe muri ba rutahizamu akina ku mwanya wa 9. Eleeeh yavuze ko yaje kugeraho akisunga umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 6 (mu gihe we yigaga mu wa 1 ) akamwigisha guitar niko gukunda umuziki gutyo. Eleeeh yavuze ko kuri ubu azi gucuranga ibicurangisho bya muzika bibiri aribyo guitar ndetse na piano gusa avuga ko arimo no kwiga violet.

Producer Eleeeh
Eleeeh yakomeje avuga no ku ndirimbo ya mbere yakoze ariyo Henzapu avuga ko yayikoze ku munsi ubanziriza uwo abanyarwanda bashyizwe muri guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Eleeeh yavuze ko ashimira Bruce Melodie cyane kuko niwe wa mbere yakoreye indirimbo igasohoka ndetse n’izindi zose yamukoreye zarakunzwe bituma amuzamurira izina. Eleeeh abajijwe ku bijyanye n’icyo yakuye mu muziki yavuze ko yungukiyemo inshuti nyinshi zimugira inama nziza ndetse anavuga ko mu bijyanye n’amafaranga nabwo birimo biragenda biza. Ku bijyanye no kuba afite umukunzi, Eleeeh yavuze ko kuri ubu nta mukunzi afite nubwo akunze kugaragara ari kumwe n’abakobwa benshi bamukunda baba baje kumusura aho akorera ndetse bakanahifotoreza, avuga ko gusa kugira umukunzi byizana, isaha n’isaha yaza gusa avuga ko kuri ubu umwanya afite yawuhariye akazi akora ariko ka production.
-
Imyidagaduro5 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro3 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.
-
inyigisho5 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.