Connect with us

Imyidagaduro

Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe

Published

on

Producer Element wamenyekanye nka Eleeeh yasohbanuye impamvu abatunganya amajwi (audio producers) bakora nijoro anavuga impamvu akora indirimbo ziri mu njyana imwe. Ibi Eleeeh yabivuze ubwo yaganiraga na RadioTv10 aho yanavuze byinshi ku rugendo rwe rwa muzika. Mu gutangira ikiganiro, Eleeh yavuze ko ashimira Imana kubw’intambwe ikomeje kumuteza mu kazi ke ka buri munsi ariko ko gutunganya amajwi (audio production). Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka umwe amaze ari icyamamare (kuko indirimbo yazamuye izina rye yagiye hanze muri Werurwe 2020) hari byinshi yagezeho gusa ko akomeje kwiga no kwihugura kuko nta muntu umenya byose. Producer Eleeeh yavuze impamvu aba producers bagenzi be bakora nijoro aho yavuze ko akenshi biterwa n’abahanzi kuko hari abahanzi bahitamo kuza muri studio nijoro kuko aribwo babonye umwanya cyane ko nta birangaza biba bihari nijoro byashobora gutuma amajwi yabo adafatwa neza. Eleeeh yavuze ko gutunganya amajwi nijoro kw’aba producers akenshi biterwa n’abahanzi nubwo we yavuze ko atajya akora nijoro.

Producer Eleeeh kandi yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe aho yavuze ko aribyo kuko yibanda kuri Afrobeat ariyo njyana ny’afurika kuko ari umunyafurika akaba arajwe ishinga no kubanza guteza imbere ibyo ku mugabane we. Eleeeh yabwiye abantu bamunengera gukora injyana imwe aho yavuze ko kuri ubu aribyo birimo kumugaburira. Yagize ati « Nibyo birimo kungaburira muri iki gihe. Indirimbo nzazikora zisa mpaka nimba aribyo bigabura ». Nubwo Eleeeh yavuze gutya ariko avuga ko kwibanda ku ndirimbo zo mu njyana imwe atariyo gahunda afite kuko we akora bitewe n’akazi afite avuga ko abonye umuhanzi ushaka gukora indi njyana nta kabuza nawe yamukorera.

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar