Shampiyona ikunzwe cyane ku isi ya Premier league nkuko byatangajwe ko izagaruka mu kwezi kwa gatandatu tariki 17 amakipe noneho ubu yahawe uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti gusa bifite amategeko atangaje.
Murayo mategeko hakubiyemo ibi bikurikira:
.Mu gihe cy’umukino ntabasifuzi bemewe n’amategeko bazakoreshwa ahubwo haziyambazwa abari mubuyobozi bw’amakipe yombi.
.Ntago abakinnyi bazajya bagenda mu modoka imwe nkuko byari bisanzwe ahubwo buri umwe azajya agenda mu modoka ye.
.Ntarwambariro ruzabaho ku mikino ahubwo abakinnyi bazajya bagenda bambaye imyenda Bari bukoreshe muruwo mukino.
Ibi tubikesha ikinyamakuru teregraph.com
