in

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ku myitwarire ye mibi muri Arsenal n’icyo agiye gukora ngo yisubireho.

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yemera ko yitwaye nabi muri Arsenal gusa anavuga ko agiye gukora ibishoboka byose akisubiraho.Aubameyang ufite ibitego 3 gusa muri Premier League y’uyu mwaka,yavuze ko nawe yemera ko yasubiye inyuma ku rwego ruhambaye ariko ko afite intego yo gukomereza aho ikipe igeze akagaruka mu bihe byiza.

Kwitwara nabi kwa Aubameyang kwatumye ikipe ye Arsenal ibura ibitego cyane ariyo mpamvu kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 kandi yarabaga iri mu makipe 6 ya mbere mu myaka yashize.

Aubameyang yabwiye Sky Sports ati “Kuva uyu mwaka w’imikino watangira naragowe cyane.Twatanze byinshi mu mpera z’umwaka w’imikino ushize kugira ngo twegukane FA Cup dukine Europa League kuko byari ingenzi ku ikipe.”

Rimwe na rimwe umuntu ahura n’ibihe byiza cyangwa ibibi gusa byose umuntu aba agomba kubirinda.Nagerageje ibishoboka byose ariko kugeza ubu sinari nasubira ku rwego rwo hejuru.Ndacyafite icyizere.Ndatekereza ko nzogera kuzuka.”

Ikipe ya Arsenal yari itangiye kwinjira mu makipe ashobora kumanuka ariko ibintu byahindutse mu kwezi gushize itsinda imikino 3 yikurikiranya byatumye izamuka ndetse amakipe ari mu myanya 6 ya mbere ntabwo ayirusha amanota menshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yafashe umugore we asambana n’undi mugabo maze abifotoreza selfie bagaragaza ubwambure bwabo.

Wema Sepetu ngo yaravumwe ntazabyara cyangwa abone undi umugabo nyuma yo gukuramo inda ya Kanumba.