in

Phil Peter wandagajwe na Sarah Umuganwa nawe yaje kwanga kuripfana maze

Phil Peter wandagajwe n’uyu mukinnyi wa filime yaba mu biganiro yakoranye na bimwe mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, nawe yaje kwanga kuripfana maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifatira ku gahanga uyu mukinnyi wa filime agaragaza ko ibyabaye byose Sarah yari abizi ahubwo we ashaka kuyobya uburari ngo abafana ba Mwiseneza Josiane bari bamwihaye bamubabarire.


SARAH

Mu minsi ishize Phil Peter yafashe ikiganiro yagiranye n’abakinnyi ba filime Njuga/Kadogo na Sarah Umuganwa wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko agishyira kuri Youtube cyane aho uyu Sarah yavugaga ko Mwiseneza Josiane yashoboraga kuba miss Rwanda keretse abakobwa bose bapfuye . Uyu munyamakuru yaje kwandagazwa na Sarah utarishimiye ko ikiganiro yagiranye na Isango Star kijya hanze, aramutuka bikomeye amwita umuswa n’ukora ibyo atazi.
Dore ibyo Phil Peter yamusubije :

” Abantu benshi bamaze iminsi bambwira ngo mvuge kuri uyu mukobwa ariko njyewe akenshi mpitamo guceceka ukuri kukigaragaza, uyu yaravuze ngo yavuze ibintu atazi ko bizajya hanze noneho reka nkwereke byonyine mumagambo yivugiye icyerekana ko yarabizi:
1.Ati barambwiye ngo muze dukore umuti: none nibarize @murungisabin uwo muti wari kuba umuti gute kandi utagiye hanze?? Narinziko inkuru yitwa umuti bitewe nuko abanyaRwanda bayakiriye, yumvaga se ko ari umuti wo kubika tukajya tuwureba???
2. Haraho yigeze kuvuga ko atarazi ko bari kumufata: Yarangiza muri interview ati twari twicaye aho nabo basore babatechnicien badufataga bivuze ko bamufata areba anabizi; na cyane ko yarafite Micro,ikiganiro gitangira basuhuje abazakurikira ikiganiro babaha nikaze mukiganiro, ndetse harinibyo yasubizaga akavuga ati kuri mwe mudukurikiye bivuze neza ko yarazi ko hari audience izareba icyo kiganiro murebye interview twagiranye mwabibona.
3. Ngo Twari muri Debate : nonese Debate bagutegeka amagambo ukoresha kuva kuntangiriro kugeza ku iherezo cg uvuga ibitekerezo bikurimo wanabasha kudefanda kugirango uze gutsinda debate???? Gusa ntiyari na Debate kuko mwarabibonye mwese ko yari interview iri open yakoreshwaga na Mugenzi we(That is my Creativity ushaka kumenya impamvu mbikora nawe twazafata umwanya nkayimubwira). Babazanyaga kubintu byinshi bitandukanye burewese afiteho amatsiko kuri mugenzi we! Ntakintu nakimwe nigeze mbabwira ngo bavugeho babazanyije ibyo bashaka njyewe nunganiraga uri kubaza aho ahawe ibisubizo bidasobanutse gusa, ese ko aruko abahanzi bavuye muri Salax bo bicecekeye, nabo yavuga ko ibyo yabavuzeho byari debate????? Byose nibitekerezo bye byari bimurimo kandi dukwiye kwicara tukabyakira tukamufata uko abyumva kuko twese muri society ntidutegetswe kumva ibintu kimwe.
4. Ubundi mbabaze ikibazo mwese: iyo ufashe umujura yibye ukamushyira ahanze, ikosa rijya kumujura cg rijya kuwamushyize hanze???
5.Mfite Chat zigaragaza ko yarabizi ko birajya hanze ndetse yanasabye ko dukuramo bimwe (twanabikuyemo kuko byari bikabije)ibindi tukabireka bikajya hanze bivuze ko ibitekerezo bye yarakeneye ko abanyaRwanda babyumva ahubwo akaba yarananiwe kwakira Feedback.
Murakoze “

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

It’s Love by Marina ft. Uncle Austin

0

Amashirakinyoma ku byavuzwe ku munyamideli Lamique wabeshyewe bikomeye