Inkuru rusange
Perezida wa Sena Makuza arasobanura intandaro y’urupfu rutunguranye rwa Hon Mucyo Jean De Dieu

Hon Makuza Bernard asobanura intandaro y’urupfu rwa nyakwigenera Jean de Dieu Mucyo
Hon Makuza Bernard, Perezida Sena y’u Rwanda yasobanuye uko urupfu rutunguranye rwa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu rwagenze nyuma yo kwikubita hasi ku madarage (escalier) y’Ingoro y’Inteko ari kujya ku kazi.
Muri iki gitondo mu masaha ya saa tatu n’igice nibwo Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Makuruki yavuganye na Hon Makuza Bernard, asobanura iby’urupfu rwa Mucyo.
Ati “Yego nibyo Honorable Mucyo amaze kwitaba Imana.Yari aje ku kazi bisanzwe yitwaye mu modoka agera ku Nteko ajya kuri sena, nk’uko bisanzwe arazamuka ajya mu biro bye.
Hanyuma rero agomba kuba yanyereye ku mabaraza noneho yikubita hasi. Abari hafi ye bagerageza kumuramira ariko yamaze kwibarangura hasi. Twahise tumuzana kwa muganga kuri Faisal.”
Makuza yavuze ko abaganga bagerageje ibishoboka ngo baramire ubuzima bwa Mucyo ariko bikanga.
Ati:â€Abaganga rero bakoze ibishoboka byose ariko mu by’ukuri twageze hano bisa n’aho byarangiye.Nta gikomere na kimwe rwose, nta na kimwe “
Mucyo ngo nta kindi kibazo yari afite kuko no ku Cyumweru yari ari mu kazi kandi ameze neza.
Makuza yagize ati ” N’ejo yari yiriwe mu kazi mu nama n’abantu bo muri Huye, ataha bisanzwe no kuwa Gatandatu yari yiriwe mu muganda ngirango mu Ruhango umuganda w’ubumwe n’ubwiyunge.”
Makuza avuga ko abaganga aribo bari butangaze icyo yazize ati:â€Abaganga baragitangariza umuryango ubwo natwe turabimenyaâ€
“Mucyo rero mu by’ukuri adusizemo icyuho, kuko ni umubyeyi ariko ni n’umwe mu bitangiye igihugu.Ni umuntu wakoraga akazi n’ubwitange bwinshi cyane kandi agakora ibishoboka byose kugirango umurimo akora utungane.Ni akababaro rero ku gihugu.”
Inkuru dukesha Makuruki
-
Imyidagaduro1 day ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Njuga ukina muri Seburikoko yirukanywe mu nzu abamo| Yiyamye umusore baturanye wamuhururije abanyamakuru| Inkuru irambuye
-
Izindi nkuru1 day ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Imyidagaduro2 days ago
ShaddyBoo yinjiye byeruye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto ku rubuga rwa Onlyfans
-
Imyidagaduro2 days ago
#MissRwanda2021: Abakobwa 3 bahaye ubutumwa mugenzi wabo ushyigikiwe na Ali Kiba| Bose barashaka ikamba| Umuriro watse 🔥
-
Imyidagaduro1 day ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.
Yoh! Imana imuhe iruhuko ridashira! yari intwali pe!
gusa ikigaragara, ashobora kuba yazize surmenage pe! nonese, samedi yari mu muganda mu Ruhango, ku cyumweru yirirwa mu nama i Huye, kuwa 1 mu gitondo aza mu kazi!
gusa Imana imwakire
nukuri tuzahora twibuka umusanzu we yatanze mukubaka ubumwe n’ubwiyunge guharanira iterambere ry’inshike za genocide nibindi rest in peace imana ikwakire mubayo
imana imwakire,kdi erega hapf’abagabo ntihapf’imbwa.
Mwisi niko biba gusa mumpfu zambabaje nuru rujemo nubwo narintaramubonaho gsa Ukuntu yapfuye bitunguranye mukuri birababaje .
Imana imwakire.