in

Perezida wa FERWAFA yirengagije Amavubi makuru yadusebeje asezeranya Amavubi mato ibitangaza

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasobanuye icyatumye Amavubi mato abanza kunyagirwa muri Libya aho  yavuze ko batari basobanukiwe iby’ingendo zo muri Libya aricyo cyatumye Amavubi U23 agera muri iki gihugu ku munsi w’umukino akanyagirwa ibitego 4-1.

Icyakora Bwana Nizeyimana yashimiye byimazeyo  Amavubi U-23 yakoze ibitangaza agasezerera Libya kuri uyu wa Kabiri ayitsinze ibitego 3-0, ahho ni mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha mu gihugu cya Morocco.

Abajijwe ku burangare bagize mu gutegura umukino ubanza wa Libya, Perezida wa FERWAFA yireguye avuga ko nta makuru bari bafite nubwo icya mbere ari amakuru.

Ati “Hari ubwo twigeze kugira andi mahirwe yo kubisobanura, icya mbere ni ukwiga. Ntabwo twari tumenyereye ingendo za Libya, ni gihugu gifite ibintu byihariye twari tutazi, aho rimwe na rimwe mu bihugu tunyuranyo bisaba kuba ufite ‘visa’ y’icyo gihugu ugezemo ngo ufate indi ndege.”

Yakomeje agira ati “Hatubereye kure mu by’ukuri, ndabashima cyane aba basore, barananiwe, unabirebye ni imikino yombi, n’uyu mukino nubwo bawutsinze bari barushye. Ibyo byose biri mu bituma turushaho kubashima ariko na none tugenda twiga n’amasomo, nkeka ko biriya bintu bitazongera.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves, arasaba ko habaho impinduka mu myumvire niba hari icyo Abanyarwanda bashaka kugeraho.

Ati “…….nifuza ko nta Kipe y’Igihugu yazongera guhura n’ibyo twahuye nabyo.

Ikipe y’Igihugu ikwiriye- abantu bacu bakwiriye- hari urwego rw’imyumvire tutarageraho mu mupira w’amaguru. Nimba dushaka kugira icyo tugiraho, hari ibyo dukwiye guhindura bigahinduka. Ni bibi ntabwo ari byiza, ariko ndakeka ko ni amasomo akomeye cyane. Ikibi ni uko byaziyongera kandi, ni cyo cyaba kibi cyane.”

Mu ijonjora rya kabiri rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022, Amavubi U-23 azahura na Mali.

Perezida wa FERWAFA yasezeranije aba bana kubaba hafi no kubamenyera ibyo bifuza byose.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza: Umugabo bamwiciye ku icupa mu kabari

Uko amashuri arimo kongera amafaranga mu buryo binyuranyije n’itegeko ahanwa