Perezida Joe Biden agiye kongera umusoro ku banyamerika batunze agatubutse

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arateganya kuzamura imisoro ku banyamerika basanzwe batunze agatubutse.

Iyi gahunda izatuma ikigero cy’umusoro ku nyungu abantu bakize bishyura uzamuka cyo kimwe n’umusoro ku ishoramari ryabo. Mu gihe bizaba bigenze gutyo, amafaranga azavamo, azafasha mu kwishyura ubwishingizi bw’abana n’amashuri gusa ntabwo azigera akoreshwa muri serivisi z’ubuzima.

Mu cyumweru gitaha nibwo Perezida Biden azatangaza iyi gahunda, gusa bivugwa ko itazaba ireba imiryango yinjiza munsi ya 400.000 $ ku mwaka.

Abazaba barebwa n’iyi gahunda umusoro ku nyungu uzava kuri 37% ugere kuri 39,6%. Bizaba binyuranye n’ibyo Trump yari yarashyizeho aho nibura abinjiza hejuru ya miliyoni imwe y’amadolari aribo batangaga 39,6%.

Perezida Joe Biden agiye kongera imisoro ku banyamerika batunze agatubutse

SRC: IGIHE

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Umukecuru w’imyaka 79 wamamaye kubera kunywa inkari ze ari mu rukundo n’umugabo yashimiye ko ashoboye akazi ko mu buriri

Mudufashe gukemura izi mpaka: Ese koko APR FC irusha abafana Rayon Sports FC? Wowe ubibona gute?| Tora iyo ufana