in ,

Pep Guaradiola yahishuye ibanga ritungura benshi

Image result for pep guardiola

Umunya Espagne utoza ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola, nyuma yo gutsinda Burnley FC 2-1, n’umujinya mwinshi imbere y’itangazamakuru, aho gusubiza uko yabonye umukino urangiye, yatangaje ko ari hafi gusoza urugendo rwe mu butoza kandi akazarusoreza muri Manchester City.

Nyuma y’umukino yatsinzemo Burnley FC 2-1, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Mutarama 2017, abajijwe n’itangazamakuru uko yabonye umukino, aho kubasubiza yahise abasubiza igihe azasoreza gutoza.


Yagize ati “Ndi hafi kuva mu butoza, mu myaka 3 nzaba nkiri muri Manchester City, wenda nzongera amasezerano ariko simbihamya, urugendo rwanjye mu butoza nzarusoreza muri Machester City.

Abajijwe impamvu mu magambo make yagize ati “ni uko mbisha kandi nanabitekereza.”

Uyu mugabo mu makipe yose yaciyemo yaba muri Bayern Munich ndetse na FC Barcelona yari yaramenyereye gutsinda, ariko aho agereye mu Bwongereza ibintu byarahindutse atangira kujya atsindwa, none kubyakira bisa ni byamunaniye bitewe n’umuvuduko iyi shampiyona iriho aho nta kipe nto nta n’inini, akaba yatangiye gutekereza gusoza ubutoza ku myaka ye itageze kuri 50 y’amavuko.

Uyu mutoza yakomoje ku kintu kivuga ngo umuntu ushaka gukomera mu butoza akandika amateka, ntakwiye kujarajara mu makipe akwiye kuguma mu ikipe imwe gusa.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nguku uko imvura yanyagiriye Nicki Minaj ku kirwa

Umuhanzikazi Adele agiye kurushinga n’uwamubyariye