in ,

Paul Pogba yashyize ejo hazaza he mw’ikipe ya Man Utd mu kaga nyuma yo gusuzugura BIKOMEYE Jose Mourinho (IMPAMVU)

Mu mukino wa UEFA Champions League wahuje ikipe ya Manchester United ndetse na FC Basel,nubwo ikipe ye yatsinze,Jose Mourinho nyuma yo kurakarira ikipe ye yose kubera ukuntu bakinnye nkabasuzuguye iyo kipe,akaba yarakariye na Paul Pogba wavunikiye muri uwo mukino.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymail kibyemeza koko,uyu mutoza w Red devils,yaba yarakariye uyu musore w’imyaka 24 amuziza kuba atarumvise inama za Mourinho,z’abaganga ndetse n’abashinzwe ubuzima bw’abakinnyi muri iyi kipe ya Man Utd.Ubwo mu kwezi kwa 3 yavunikaga nabwo imvune imwe nk’iyi yavunitse ejo bundi,imvune izwi kw’izina rya dĂ©chirure aux ischios,abaganga b’ikipe babinyujije kuri Mourinho bamuhaye imyitozo yo gukora kugira atazongera gupfa guhura n’iyo mvune aho yanavuwe n’umuganga wigenga utari uw’iyo kipe,nyamara kuba yongeye kuvunika nta gihe giciyemo nta kindi bisobanura uretse kuba atarakurikije izo nama za muganga.

Paul Pogba akaba azamara hanze ukwezi kwose harimo imikino 4 ya Premier League ( (Everton, Southampton, Crystal Palace na Liverpool) ndetse n’indi 2 ya Champions League (CSKA Moscou et Benfica)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Igenda rya Neymar ritumye FC Barcelone iyobora bwa mbere mu mateka Real Madrid ku rutonde rw’amakipe ….

Ikipe ya Chelsea na Manchester United zigiye gukorera ubugambanyi bukomeye indi kipe ikomeye(iyumvire)